Iranzi Rapper uherutse gutandukana n’Umuryango ‘Sherrie Silver Foundation’ nk’umwana yafashaga, yasabye imbabazi ndetse asaba andi mahirwe umubyinnyi Sherrie Silver washinze uyu muryango.
Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, Iranzi Rapper yavuze ko yicuza ibyo yavuze kuri ‘Sherrie Silver Foundation’ ndetse anasaba buri wese bakoranye ibiganiro kubisiba.
Ati “Ndasaba imbabazi Umuryango ‘Sherrie Silver Foundation’ ku bw’ibiganiro nakoze bisebanya, narahubutse, narashutswe. Ntacyo naburanye Sherrie Silver baramfashije, bita ku muryango wanjye batuma mumenya, murankunda.”
Uyu mwana yavuze ko ikibazo yahuye nacyo ari uko atigeze yumvira inama bamugiraga ashimangira ko ubu yahindutse, ati “Inama bangiriye sinazumvishe, ariko igihe cyarageze numva ko bikwiye kumva inama z’abakuze kuko ndacyari umwana. Nayobejwe n’umujinya n’inshuti mbi.”
Iranzi yasabye buri wese bagiranye ikiganiro kugisiba kuko yemera ko harimo amakosa n’ibigize ibyaha.
Ati “Ndasaba ababishobora kumfasha kwiyunga na mama wanjye Sherrie Silvere nkesha byinshi. Ngomba gukunda ishuri, nkumvira, umuziki ukaza nabanje kwiga nk’uko bahora babidusaba. Ntandukanye n’ingeso mbi zose.”
Ni ibaruwa ifunguye uyu mwana yanyujije ku mbuga nkoranyambaga asaba imbabazi nyuma yo gutangaza ko yatandukanye na ‘Sherrie Silver Foundation’ kuko yabonaga bashaka kuryamira impano ye.
Nubwo yavugaga ibi, amakuru ahari ahamya ko uyu mwana yananiwe kugendera ku mabwiriza y’uyu muryango usaba abana ufasha kwita ku masomo mbere y’ibindi byose.
Ni amakuru ahamya ko uyu mwana yananiwe kwiga mu ishuri ryiza yari yarashakiwe na ‘Sherrie Silver Foundation’ yanamwishyuriraga, ahitamo kwiga i Kigali kugira ngo azamure impano ye ya muzika.
Bijyanye n’uko gukunda kwiga, ikinyabupfura ndetse n’ubunyangamugayo ari yo mahame ngenderwaho muri ‘Sherrie Silver Foundation’, babonye ayananiwe bahisemo gutandukana nawe kuva ku wa 2 Gicurasi 2026.
Ibitekerezo
Kubabarirwa uwomwana afite impano