Ikibazo cy’amarimbi gikomeje kuba ingutu mu Rwanda bijyanye n’ubuto bwarwo n’ikimenyimenyi Irimbi rya Rusororo byateganywaga ko rizuzura mu 2029 rigitangira mu 2011 ubu rimaze kwagurwa inshuro ebyiri ndetse n’ubu rirabura amezi arindwi ngo ryuzure.
Mu 2011, Leta y’u Rwanda yafunze burundu irimbi rya Remera mu Karere ka Gasabo, ishaka ubundi butaka i Rusororo muri aka karere ngo bube ari bwo bukoreshwa mu gushyingura. Byateganywaga ko buzakoreshwa kugeza mu 2029.
Irimbi rya Remera ryafunzwe ryatangiye gushyingurwamo mbere ya 1994, amabwiriza yo kurishyinguramo yashyizweho mu mwaka wa 2003. Kuva ubwo kugeza mu 2011 ryari rimaze gushyingurwamo abantu 9.525 ku butaka bugera kuri hegitari zirindwi nk’uko byatangajwe mu 2011 rifungwa.
Nyuma y’imyaka hafi 15 Irimbi rya Rusororo rimaze gushyingurwamo abantu 13.396 rikaba riri ku butaka bungana na hegitari 18.
Ubu risigaje amezi arindwi cyangwa umunani ngo ryuzure, kuko hasigaye ubutaka butanageze kuri hegitari imwe.
Ingingo ya gatanu y’Itegeko rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi ivuga ko umurambo ushyingurwa mu mva yihariye kandi buri mva igomba kugira uburebure butarengeje metero ebyiri n’igice, ubugari butarengeje santimetero mirongo inani n’ubujyakuzimu butari munsi ya metero ebyiri.
Ishimangira ko ababishatse bafite uburenganzira bwo gushyingura imirambo y’ababo irenze umwe mu mva imwe, ku buryo bagerekeranya amasanduku. Gusa isanduku yo hejuru igomba kuba iri nibura muri metero ebyiri z’ubujyakuzimu.
Iri tegeko kandi risaba ko hagati y’imva n’indi hagomba kuba hari nibura santimetero mirongo itanu mu mpande zombi. Ushingiye kuri iri tegeko ubona ko ubutaka busigaye mu irimbi rya Rusororo bwashyingurwaho abantu mbarwa bukaba burarangiye.
Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa Sosiyete Cons Tech Ltd icunga Irimbi rya Rusororo, Anselme Nkusi, yavuze ko iyo Irimbi rya Rusororo ryuzuye ridafungwa, ahubwo himurwa abaturage barituriye rikagurwa.
Ati ‘‘Ubutaka turi gukoreramo, buri munsi ya hegitari imwe ho gato, tukaba duteganya kuhakorera mu gihe gihwanye n’amezi nk’arindwi cyangwa umunani. Ubundi iyo hari ahakenewe, Umujyi wa Kigali wimura abaturage ukaduha aho gukorera.’’
Bagerageje kugerekeranya imirambo no kuyitwika Abanyarwanda ntibabikozwa
Imyaka irenga 10 irashize gutwika umurambo w’uwapfuye byemewe mu mategeko y’u Rwanda.
Impamvu ni abantu bapfa buri munsi, bakenera aho gushyingurwa ariko ubutaka bashyingurwaho bwo butiyongera.
Ni ibintu byumvikana. Nk’imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko abaturarwanda 36.021 bapfuye mu 2024. Aba baba bakeneye aho gushyingurwa.
Ikindi kibikomeza ni uko itegeko rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi mu Rwanda, rigena ko ubutaka bwashyinguwemo bwakongera gukoreshwa nyuma y’imyaka 10, ku mva zidasanzwe bigasaba imyaka 20.
Ni uburyo butarumvikana neza ku Banyarwanda na cyane ko urupfu ari ikintu gikora ku marangamutima y’abantu, kuko kubona uwawe yenyegezwa mu itanura ry’umuriro n’ibikomere by’uko yitabye Imana bitarakira, bitihanganirwa na bose.
Ni yo mpamvu kuva icyo gihe itegeko ryemewe, kugeza muri Mutarama 2026, hari hamaze gutwikwa imirambo 28 mu Rwanda nk’uburyo bwo gushyingura, ariko ugasanga ni uburyo bwatoranyijwe n’Abanyamahanga baba mu Rwanda, bari basanzwe babikora iwabo. Abahinde kugeza ubu ni bo bonyine batanga iyo serivise mu Rwanda, mu Karere ka Bugesera.
Nkusi abajijwe ingamba zihari mu bijyanye no gukoresha neza ubutaka bushyingirwaho, yavuze hari igerageza ryatekerejweho ryo kugerekeranya imva ebyiri abantu babiri bagashyingurwa ku buso busanzwe bushyingurwamo umuntu umwe, ariko basanze byateza ibibazo.
Ati ‘‘Hari n’umushinga twari twakoze turanawutanga ngo usuzumwe batubwira ko twawukoresha, ujyanye no gucukura ku buryo twashyingura abantu babiri mu mva imwe [...]. Ndibuka ko twakoze umuntu wa mbere tukamushyingura, twamaze kubaza abo mu muryango we tuti ‘Ese mwatwemerera ko twabigenza gutya tugashyira umwe hasi, noneho tugashyiraho ‘dalle’ twarangiza hejuru tukazahashyira undi?’.’’
Nkusi yavuze ko ba nyir’uwashyinguwe batanze ubwo burenganzira, nyuma basubira kwihanangiriza ko badashaka ko hagira undi muntu uzashyingurwa ku gice cyo hejuru, bigaragara ko ubwo buryo bwo gushyingura bwazateza ibibazo.
Ntabwo bagarukiye aho kuko bashakiye igisubizo mu gutwika imirambo mu Irimbi rya Rusororo ariko kuba Abanyarwanda batarabyakira bikomeza kuba inzitizi
Habajijwe abajya gushyingura mu Irimbi rya Rusosoro bakavuga ko badashaka ko abantu babo bashyingurwa muri ubwo buryo.
Icyakora imyumvire iri kuzamuka. Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ku bumwe n’ubudaherarwa bw’Abanyarwanda bwagaragaje ko abantu 61% bemeza ko gahunda yo gutwika imirambo yakemura ikibazo cy’ubutaka bwo gushyinguraho bugenda buba buto.
Minisitiri w’Ubumwe b’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, ku wa 4 Gashyantare 2026 ubwo yaganiraga n’Abasenateri ku bipimo by’ubumwe bw’Abanyarwanda, Ubudaheranwa n’Ubwiyunge byagaragajwe n’Ubushakashatsi bwashyizwe hanze mu 2025, yagaragaje ko ikibazo cy’amarimbi yuzura vuba cyatumye babaza abaturage uko bumva ibijyanye no gutwika imirambo.
Mu barenga ibihumbi 12 babajijwe, abarenga 3.800 bangana na 32% bavuze ko bemera ku kigero cyo hejuru ko gutwika imirambo byaba igisubizo ku kibazo cy’amarimbi aba make, abarenga 3.500, bangana na 29% bavuze ko babyemera ku rugero ruringaniye.
Abantu 54 bavuze ko babyemera ku kigero gito, na ho abarenga 4.100 bangana na 34% bavuze ko batabyemera, abifashe baba 657 bangana na 5% by’ababajijwe.
Umuyobozi wa Sosiyete Cons Tech Ltd icunga Irimbi rya Rusororo, Anselme Nkusi, yavuze ko iri rimbi rigiye kuzura

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *