skol

Ishusho y’ishoramari mu Karere ka Nyamasheke

Yanditswe: Monday 09, Feb 2026

featured-image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangiye gahunda yo kongera abashoramari banini babyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ihari.

Ni gahunda itangijwe mu gihe muri aka karere habarurwa abashoramari 5550 barimo abashoramari banini 175.

Mu bashoramari banini bari muri aka karere harimo inganda 3 z’icyayi, inganda 63 zoza kawa, hoteli 4, motel 15, utubari na restaurant 89 n’umushoramari Kivu Choice ukorera ubworozi bw’amafi muri kareremba.

Ni mu gihe aka karere gafite amahirwe menshi atarabyazwa umusaruro arimo ibibanza bikora ku kiyaga cya Kivu ubuyobozi bwako bugereranya ko bifite ubuso burenga hegitari 22.500.

Akarere ka Nyamasheke kandi gafite umwihariko wo kuba gakora kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe iherutse gushyirwa mu murange w’Isi. 95% by’ibisurwa na ba mukerarugendo muri Pariki ya Nyungwe biri mu Karere ka Nyamasheke.

Mu mahirwe atabyazwa umusaruro mu Karere ka Nyamasheke harimo umwihariko wuko ari yo ngobyi y’iyobokamana mvamahanga.

I Shangi mu Karere ka Nyamasheke ni ho hasomewe misa ya mbere ku butaka bw’u Rwanda, i Kibogora ni ho hashinzwe misiyoni ya mbere y’itorero methodiste libre mu Rwanda.

Mu bijyanye n’amateka kandi, i Nyamasheke ni ho umwami Kigeli IV Rwabugili yakiririye Gustav Adolf von Götzen. Von Götzen ni Umudage wageze mu Rwanda mu 1894.

Muhimuzi Mugisha Daniel washoye imari mu bijyanye n’amahoteli mu Karere ka Nyamasheke asanga amahirwe yo kuba Nyamasheke ari ingobyi y’ibijyanye n’iyobokamana mvamahanga abyajwe umusaruro byateza imbere aka karere kari mu dukennye cyane mu Rwanda.

Ati “Nyamasheke turacyari inyuma mu ishoramari dukwiye gukoresha imbaraga zidasanzwe. I Kibeho mu karere ka Nyaruguru hamaze kuba indangakarere mu bijyanye n’ubukerarugendo nyobokama, mu gihe i Nyamasheke dufite ingobyi, igicumbi cy’iyobokamana”.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y’Ingo muri Rusange (EICV7) bugaragaza ko mu karere ka Nyamasheke igipimo cy’ubukene kiri hejuru y’impuzandengo yo ku rwego rw’igihugu kuko kiri 42,8 %, mu gihe impuzandengo yo ku rwego rw’igihugu 27,4 %.

Bamporiki Edouard uri mu bavuka mu Karere ka Nyamasheke, akaba n’umwe mu bitabiriye Ihuriro ry’Abashoramari bavuka mu Karere ka Nyamasheke ryo ku wa 29 Mutarama 2026 yavuze ko mu bibangamiye ishoramari muri aka karere harimo abagura ibibanza ntibabyubake.

Ati “Mbahaye urugero hari umuzungu mu 2015 yavuze ko agiye kubaka ikibuga cya Golf i Shara n’uyu munsi icyo kibuga ntikirubakwa. Abaturage bari aho n’uwashaka kuhagura bamuhenda kubera ayo makuru ashobora no kuba ari igihuha”.

Padiri Simon Kaneza yavuze ko mu bibangamiye ishoramari mu Karere ka Nyamasheke harimo ubuke bw’ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi, n’amashanyarazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Muhayeyezu Joseph Desire avuga ko nubwo ibikorwaremezo bikiri bike hari uburyo abashoramari bakwifashisha ubwikorezi bwo mu mazi, ahataragera amazi n’amashanyarazi hagakoreshwa uburyo bw’imirasire y’izuba no kuzamura amazi yo mu butaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa