skol

Ishyaka PSR ryatoye abayobozi bashya

Yanditswe: Thursday 19, Feb 2026

featured-image

Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR) ryatoye abayobozi bashya mu Nteko Rusange yaryo ya 11 yabereye i Kigali, ku wa 9 Ugushyingo 2025, aho ryatoye, komite na komisiyo, abahagarariye ishyaka mu ntara n’uturere by’igihugu.

Aba bayobozi bazayobora ishyaka mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Ku wa Gatanu ku itariki ya 13 Gashyantare 2026 ni bwo habaye ihererekabubasha hagati ya komite icyuye igihe na komite nshya.

Inteko rusange yo ku wa 9 Ugushyingo 2025 yabaye nyuma y’imyaka itanu, yitabiriwe n’abarwanashyaka baturutse hirya no hino mu gihugu.

Intego nyamukuru y’iyi nama yari uguhitamo abayobozi bashya ku rwego rw’intara, akarere, ndetse n’ubuyobozi bukuru bw’ishyaka inzego zifata ibyemezo bikomeye muri PSR.

Perezida w’ishyaka PSR, watorewe kuyobora ishyaka ku majwi 83,6% yitwa Me Olivier Ngoga Mukama.

Yashimangiye ko PSR izakomeza kuba ishyaka ryita ku bumwe, ubunyangamugayo, n’iterambere ry’igihugu.

Ati “Icyerekezo cyacu kiracyari kimwe gukorera abaturage twitanga, gushyira imbere ubumwe, no gukora politiki ishingiye ku nyungu rusange z’Abanyarwanda.”

Solange Uwingabe, yatorewe kuba Visi Perezida w’ishyaka agize amajwi 85,2%, hamwe na Valence Kamali Nyampatse, wagizwe Umunyamabanga Mukuru.

Perezida ucyuye igihe mu ishyaka PSR, Jean Baptiste Rucibigango yashimye uburyo amatora yabaye mu mucyo no mu bwuzuzanye, abigaragaza nk’ikimenyetso cy’ubushobozi bwa PSR mu miyoborere myiza.

Ati “Uyu munsi twerekanye ko PSR ifite demokarasi ikura neza imbere mu ishyaka. Ubuyobozi bushya bwatowe mu mahoro n’ubwuzuzanye, kandi ndizera ko buzarushaho gukorana n’abaturage mu guteza imbere igihugu.

Yasabye abayobozi bashya gukomeza kwegera abaturage no gukomeza kugira uruhare rufatika mu iterambere rya politiki y’u Rwanda.

Perezida Ngoga yashimiye abamutoye n’abo bazafatanya mu buyobozi, anagaragaza icyizere afitiye ubuyobozi bushya bazakorana.

Inteko rusange yasojwe mu umwuka w’ubusabane, aho abarwanashyaka biyemeje gufasha ubuyobozi bushya gushyira mu bikorwa gahunda n’indangagaciro z’ishyaka zirimo ubunyangamugayo, ubumwe, n’iterambere rirambye.

Mu mikorere, PSR yifatanya n’Umuryango FPR-Inkotanyi kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; umuyobozi waryo mushya, Me Olivier Ngoga Mukama ashishikajwe no gushyira mu bikorwa ibyo Perezida wa Repubulika akaba n’Umuyobozi Mukuru wa FPR-Inkotanyi yijeje Abanyarwanda, uruhare rwa PSR rukaba ari uguteza imbere umurimo, guhugura urubyiruko n’abagore kuri gahunda zitandukanye za leta.

PSR yavutse ku itariki ya 18 Kanama mu 1991. Ni rimwe mu mashyaka yagize uruhare mu mishyikirano y’amahoro ya Arusha muri Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa