Israel yagabye igitero cy’indege 100 muri Liban aho ivuga ko yasenye ibisasu 1000 bya Hezbollah
Yanditswe: Sunday 25, Aug 2024

Igisirikare cya Israel cyavuze ko indege zacyo z’intambara zagabye igitero ku bihumbi by’imbunda za rutura zirasa roketi za Hezbollah muri Libani zari ziteguye kurasa mu majyaruguru ya Israel no hagati.
Mu itangazo ryacyo, Igisirikare cya Israel (IDF) cyagize kiti: "Indege z’intambara zigera ku 100 za IAF (Igisirikare cyo mu Kirere cya Israel)... zarashe kandi zisenya ibihumbi by’ibitwaro bya rutura bya Hezbollah byari byashyizwe mu majyepfo ya Libani."
"Byinshi muri ibyo bitwaro byari byatunzwe mu majyaruguru ya Israel ndetse bimwe byari bitunzwe hagati muri Israel"
Umuvugizi wa gisirikare, Lieutenant-Colonel Nadav Shoshani, yatangarije abanyamakuru ko Hezbollah na yo "yarashe ibisasu bya roketi na drones amagana byerekeza mu majyaruguru ya Israel"
Shoshani yagize ati "ibisasu bya roketi byari mu gitero kinini cyari giteganijwe, kandi twashoboye kuburizamo igice kinini cyabyo muri iki gitondo," ariko ntagaragaza neza icyo Hezbollah yari igendereye.
Yongeyeho ati: "Turacyari mu gusuzuma uko byagenze nyuma y’igitero ... haracyari umuriro."
Hagati aho, ikigo cya Leta gishinzwe amakuru muri Leta ya Libani cyavuze ko umuntu umwe yapfuye azize igitero cya Israel ku modoka mu mujyi wa Khiam.
Ibitangazamakuru byo muri Libani kandi byatangaje ibindi bitero hirya no hino mu majyepfo y’igihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *