Israel yatangaje ko yishe Mohammed Odeh, akaba yari umuyobozi w’ishami ry’igisirikare cya Hamas akaba yaguye mu gitero Israel yagabye mu mujyi wa Gaza kuri uyu wa 26 Gicurasi 2026.
Mohammed Odeh, wari umukuru w’ishami ry’igisirikare cya Hamas, yishwe nyuma y’iminsi mike uwo yari yasimbuye muri izi nshingano, nawe yiciwe mu kindi gitero Israel yagabye muri uyu mujyi wa Gaza.
Abanye-Palestine nibura batatu bishwe, naho abandi benshi barakomerekera muri icyo gitero gikomeye, cyibasiye inyubako yo guturamo iri muri kamwe mu duce twa Gaza tubamo amasoko akomeye cyane, nk’uko abakora mu buvuzi hamwe n’ababibonye babivuze.
Urwego rw’ubutasi bw’imbere mu gihugu rwa Israel ruzwi nka Shin Bet hamwe n’igisirikare cyayo basohoye itangazo bavuga ko inyubako zari ubwihisho bwa Mohammed Odeh zarashweho, nyuma y’amezi menshi ingendo ze zikurikiranwa n’inzego z’ubutasi.
N’ubwo hagati ya Israel na Hamas harimo agahenge k’intambara. Iki gitero cyongeye kwicirwamo abantu benshi muri Gaza.
Iki gitero cyibasiye amagorofa atatu yo hejuru mu nyubako ya al-Kayali iri rwagati mu mujyi wa Gaza, aho imihanda yari yuzuye abantu benshi biteguraga umunsi mukuru w’Abayisilamu wa Eid al-Adha.
Igisirikare cya Israel (IDF) na Shin Bet byagize biti: "Nk’igikorwa gihuriweho cyo gukuraho umuterabwoba Muhammad Odeh, inyubako nyinshi zo hagati mu mujyi wa Gaza zari zimubereye ubuhungiro zagabweho ibitero, nyuma y’amezi menshi y’igenzura ubutasi bwacu bwakoze, kugira ngo hakurikiranwe ingendo ze ndetse n’izabo bafatanyaga muri uwo mutwe wa Hamas.”
Bongeyeho ko banagabye igitero ku icumbi riri hafi aho ry’umwe mu baterabwoba ba Hamas wateye [mu gitero cyo] ku itariki ya 7 Ukwakira (ukwa 10) [mu mwaka wa 2023] kandi akaba yari umwe mu bafashaga Odeh.
Abatabazi bihutiye kugera aho ibyo bitero byabereye, ariko bagorwa no kugera ku magorofa yo hejuru kubera ubukana bw’ibyangiritse ndetse n’umubyigano wari uri muri ako gace.
Ababibonye bavuze ko nibura ibisasu bitanu bya misile byakubise iyo nyubako icyarimwe, biturutse mu byerekezo bitandukanye.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *