Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda
Yanditswe: Tuesday 17, Jun 2025

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu NIDA kiratangaza ko igerageza rya mbere ryo gutanga irangamuntu nshya ikoranye ikoranabuhanga, rizatangira mu kwezi gutaha kwa Nyakanga, kikanavuga itandukaniro ryayo n’isanzwe, aho izajya ihabwa abantu bose kuva ku bakivuka.
Ubuyobozi bw’iki Kigo, butangaza ko ibikorwa remezo bizifashishwa mu gukora izi rangamuntu nshya, bigeze kuri 90% ku buryo mu kwezi gutaha hazaba hatangiye igerageza.
Umuyobozi wa NIDA, Mukesha Josephine avuga ko iyi (...)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu NIDA kiratangaza ko igerageza rya mbere ryo gutanga irangamuntu nshya ikoranye ikoranabuhanga, rizatangira mu kwezi gutaha kwa Nyakanga, kikanavuga itandukaniro ryayo n’isanzwe, aho izajya ihabwa abantu bose kuva ku bakivuka.
Ubuyobozi bw’iki Kigo, butangaza ko ibikorwa remezo bizifashishwa mu gukora izi rangamuntu nshya, bigeze kuri 90% ku buryo mu kwezi gutaha hazaba hatangiye igerageza.
Umuyobozi wa NIDA, Mukesha Josephine avuga ko iyi rangamuntu-koranabuhanga, izaba ikubiyemo amakuru bwite y’umuntu ndetse n’ibipimo ndangamiterere ye.
Ni irangamuntu izaba iri mu buryo butatu, burimo ubw’ikarita rangamuntu ifatika nk’isanzweho, hakaba uburyo bwo gutanga imibare, cyangwa umubare usimbura iyo rangamuntu.
Agaruka ku itandukaniro ry’iyi rangamuntu nshya y’ikoranabuhanga n’isanzwe, Josephine yagize ati “Uyu munsi twatangaga irangamuntu ku bantu bafite imyaka cumi n’itandatu kuzamura, ariko kuri ino rangamuntu-koranabuhanga, tuzayitanga kuva ku muntu akivuka.”
Avuga ko n’ibyiciro by’abantu bahabwa irangamuntu byaguwe, kuko isanzwe yajyaga ihabwa Umunyarwanda, umunyamahanga uzamara mu Rwanda igihe kirengeje amezi atandatu ndetse n’impunzi yahawe ubuhungiro.
Ati “Ubu twarayaguye, tuzayiha n’abimukira, tuzayiha n’abana batoraguwe badafite ababyeyi, tuyihe n’abanyamahanga bari mu Rwanda ku gihe gito ariko bazayikenera ku ntego za serivisi mu buryo butandukanye.”
Irangamuntu isanzwe yabaga ifite imibare igaragaza ibisobanuro kuri nyirayo, aho hari iyagaragazaga umwaka w’amavuko cyangwa igitsina cya nyirayo, mu gihe iyi nshya, itazajya igaragaza ibi byose.
Josephine ati “Iriya mibare itatu ya nyuma ari yo ‘document number’ yajyaga ihinduka, ariko ubu turashaka ngo ibe ari ‘Unique identifier’ [umwihariko] idafite n’icyo ivuga. Uyu munsi iyo urebye irangamuntu umenya niba ari umugore, niba ari umugabo, igihe yavukiye n’ubwenegihugu bwe, ibyo bintu byose rero twabikuyemo, izaba ari umubare random udafite icyo uvuze kuri nyirayo ngo utange amakuru kuri nyirayo.”
Avuga ko system izakoreshwa mu kubika no kwemeza aya makuru, iri ku musozo, ndetse hakaba hari gukorwa igerageza ryayo, mu gihe bimwe mu bikoresho nk’ibizifashishwa mu gufotora, na byo biri mu nzira biza, ku buryo igerageza ryatangira mu kwezi gutaha kwa Nyakanga, ubundi gutanga izi rangamuntu-koranabuhanga bikaba byatangira muri Kanama (08) uyu mwaka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *