skol

Jenoside ntabwo ari igikinisho - Minisitiri Nduhungirehe kuri Tshisekedi wahinduye abicwa abicanyi

Yanditswe: Sunday 28, Sep 2025

featured-image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko abantu bakwiriye kuzirikana igisobanuro cya Jenoside aho kuyivugira mu kirere gutyo gusa, agaragaza ko ubu bwicanyi buba bugamije kurimbura ubwoko runaka (Jenoside) budakwiriye gukinishwa.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko MONUSCO yinangiye igafatanya n’ihuriro ry’Ingabo za RDC irimo umutwe wa FDLR wafatiwe ibihano na Loni kandi izi ko ari amahano.
Ati “Biratangaje kubona Ingabo za Loni zifatanya n’ihuriro rya gisirikare ririmo n’umutwe wakoze Jenoside wafatiwe ibuhano na Loni. Ni yo mpamvu twavuze ko manda yabo igomba guhinduka kuko uko bigaragara amafaranga Umuryango w’Abibumbye watanze kuri MONUSCO ntabwo yafashije mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.”
Inshuro nyinshi FDLR yahoze ishaka kugaba ibitero mu Rwanda. Benshi bibuka ibitero byo mu Kinigi, i Rubavu n’ibindi biteroshuma yakundaga kugaba ku Rwanda.
Ibyo byatijwe umurindi na Tshisekedi, wakunze kugaragaza ko azatera u Rwanda agakuraho abayobozi barwo. Benshi bibuka ko iyi yabaye intero ye ubwo yari kwiyamamariza kuyobora manda ya kabiri.
Minisitiri Nduhungirehe abajijwe niba u Rwanda rufite impungenge z’uko rwaterwa na FDLR, yagaragaje ko uretse izo mpungenge n’izina ry’uyu mutwe ari cyo risobanura.
Ati “Kandi banahawe intwaro. Tshisekedi we ubwe yarabyivugiye. Ntabwo yigeze abihisha amahanga ko ashobora gutera ibisasu i Kigali igihe ashakiye cyose ko ashobora gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda igihe ashakiye. Ni na yo mpamvu yashyize FDLR mu ngabo nta rundi rukundo ayifitiye ni iyo gahunda.”
Abajijwe igihe u Rwanda ruzavaniraho ingamba z’ubwirinzi, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko zitakurwaho icyatumye zishyirwaho kitaravaho.
Ku wa 24 Nzeri 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze itangazo rihuriweho na RDC, u Rwanda, Togo, Qatar na Afurika Yunze Ubumwe.
Ryagaragazaga ko Urwego ruhuriweho rushinzwe gusuzuma iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (JSCM) rwemeje ko ibikorwa bishyigikira kubahiriza aya masezerano bizatangira kuva ku wa 1 Ukwakira 2025.
Mu kubishimangira Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko “FDLR ishaka gukomeza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, igomba kurandurwa nk’uko byemejwe n’itangazo rihuriweho twashyiriyeho umukono i Washington. FDLR nirandurwa ni bwo u Rwanda ruzavanaho ingamba z’ubwirinzi nibidakora izo ngamba zizagumaho uko byangenda kose.”
Yagaragaje ko u Rwanda rwifuza ko amasezerano ya Washington yashyirwa mu bikorwa kugira ngo ibihugu byombi bihe ingufu ubufatanye mu by’ubukungu, hashyirweho ishoramari rihuriweho mu kongerera agaciro amabuye y’agaciro yo mu Burasirazuba bwa RDC n’ayo mu Rwanda, bafatanye no mu yindi mishinga nko kubungabunga Pariki y’Ibirunga, ibikorwa by’amashanyarazi n’ibindi.

Minisitiri Nduhungirehe yakebuye Tshisekedi ukunze kuvuga Jenoside uko yiboneye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa