skol
fortebet

Kabuga arapfuye ariko ibyaha yakoze byo ntabwo bipfuye- Dr Gakwenzire wa IBUKA

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Sunday 17, May 2026

Kabuga arapfuye ariko ibyaha yakoze byo ntabwo bipfuye- Dr Gakwenzire wa IBUKA

Sponsored Ad

skol

Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert yatangaje ko kuba Kabuga Félicien yapfuye bidasobanuye ko ibyaha yakoze bipfuye, nubwo we yapfuye ataburanishijwe.

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwemeje ko Kabuga yapfuye ku wa 16 Gicurasi 2026.

Kabuga ni umwe muri ba ruharwa bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yamaze imyaka 26 yihisha ubutabera, aho yakingirwaga ikibaba n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Mu kiganiro Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yagiranye na RBA yavuze ko Kabuga yageze ku bukire kubera ko yari ashyigikiwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal, ndetse bakagirana umubano wihariye kuko bashyingiranye abana babiri.

Mu 1990 ubwo ingabo za RPA zatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda, ari na bwo hatangiye guha uburenganzira amashyaka menshi ngo akorere mu Rwanda, Kabuga yakomeje gushyigikira ishyaka rya MRND n’ibikorwa bitandukanye byategurirwagamo Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kabuga ni umwe mu bashyigikiye umutwe w’Interahamwe witwaraga gisirikare, wishe Abatutsi benshi mu gihugu yifashishije amafaranga yari afite ariko ashyigikiwe na politiki ya Leta yariho.

Ati “Radiyo izwi nka RTLM yakwirakwizaga urwango rwo kwanga Abatutsi no kubarimbura ni we wari uyikuriye kuko yari akuriye Inama y’Ubuyobozi yayo ndetse yari afite imigabane myinshi.”

Dr Gakwenzire yahamije ko Kabuga yagize uruhare mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyishyira mu bikorwa.

Kabuga yapfuye yari agifungiye muri Kasho za Loni mu Buholandi
Kuki yafashwe bitinze?

Kabuga yafashwe muri Gicurasi 2020, nyuma y’imyaka 26 yihishahisha ubutabera, kuko yahungiye mu bihugu bitandukanye ahanini agakingirwa ikibaba n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Dr Gakwenzire ati “Nko kuba yarabanye na Habyarimana bafitanye amasano ya politiki ndetse n’imibanire yabo hagati yabo, byatumaga n’inzego z’ubuyobozi mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bimukingira ikibaba, aho anyuze hose bigashoboka ko bamuha impapuro z’inzira zo kugira ngo akomeze acike ubutabera.”

Yanasobanuye ko n’abashakaga kugira ngo bamukurikirane baricwaga kuko yakoreshaga amafaranga atanga na ruswa mu bice bitandukanye by’igihugu.

Dr Gakwenzire yavuze ko icyaha cya Jenoside kidasaza bityo amateka azahora agishinja Kabuga.

Ati “Kabuga arapfuye ariko ibyaha yakoze byo ntabwo bipfuye n’amateka ntabwo apfuye, Jenoside ni icyaha kidasaza kandi n’ayo mateka azakomeza anamushinje n’icyo cyaha.”

Kabuga wahoze ari umunyemari ukomeye mu Rwanda yafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, akurikiranyweho icyaha cya Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside no gushishikariza abantu gukora Jenoside.

Uyu mugabo kandi yakurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo ubwicanyi, ubuhotozi no kurimbura abantu, byose byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tariki ya 26 Ukwakira 2020, Kabuga yoherejwe muri kasho ya IRMCT i LaHe, kuko uru rwego ari rwo rwari rufite ububasha bwo kumuburanisha ku byaha yakurikiranyweho.

Urubanza rwe rwatangiye tariki ya 29 Nzeri 2022, muri Nzeri 2023 urugereko rw’ubujurire rwa IRMCT rufata umwanzuro wo guhagarika kumuburanisha, rwemeza ko adafite ubushobozi bwo kuburana kubera uburwayi, ariko hanzurwa ko aguma muri kasho mu Buholandi mu gihe hari hagitegerejwe igihugu gishobora kumwakira. Yapfuye u Rwanda gusa ari cyo gihugu cyemera kumwakira.

Impungenge ku batarafatwa…

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze igihe bwoherereje ibihugu bitandukanye impapuro zo guta muri yombi abarenga 1100 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Gakwenzire yavuze ko hari n’abandi bagishakishwa bari mu myaka nk’iya Kabuga ku buryo na bo hari impungenge ko bizajya bivugwa ko badashoboye kuburana.

Ati “Impungenge ziriho cyane ko hari abafite imyaka imwe na Kabuga bashobora kugira gutya bagapfa nk’uko Bucyibaruta byagenze , nk’uko hari abandi tuzi ko bari mu kigero kimwe barimo gukurikiranwa, barimo na bamwana we Kanziga Agathe wari umugore wa Perezida Habyarimana Juvenal.”

IBUKA ivuga ko ubwo ubutabera bwo mu bihugu nk’u Bufaransa bwatangiye kuburanisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside, bukwiye kwihutisha izo manza.

Dr Gakwenzire yavuze ko IBUKA n’indi miryango iharanira ubutabera yatangiye gushaka uburyo abapfuye bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside baryozwa indishyi.

Ati “Hari abataraburana kandi ibyo bikaba bikwiriye gukurikiranwa mu maguru mashya. Ikindi ni uko ari Kabuga, ari Bucyibaruta na we wapfuye mu myaka ishize, ubu umuryango IBUKA yaba ari mu Rwanda no mu mahanga, yaba imiryango iharanira ubutabera twatangiye uburyo bwo kugira ngo abo bazaryozwe indishyi z’ibyo bangije, z’abo bangirije,…ibyo rero na byo ntabwo ari ukuvuga ko urugamba ruciriye aho ngaho, urugamba ruracyakomeza kugira ngo abataraburana bajye imbere y’amategeko ariko n’abapfuye batamaze gucirwa imanza n’izo ndishyi baziryozwe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa