Kaminuza y’Igihugu ya Gisirikare yatangiye kubakwa i Bumbogo
Yanditswe: Friday 20, Mar 2026
Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwahishuye ko Kaminuza y’Igihugu ya Gisirikare yatangiye kubakwa mu Murenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo, ikaba yitezweho kurushaho kongerera imbaraga urwego rw’umutekano no kubaka ubushobozi bw’abayobozi mu bya gisirikare.
Ni Kaminuza yitezweho guhindura uburyo u Rwanda rwitegura guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihindagurika, hibandwa cyane ku kongerera imbaraga imyitozo n’amahuguhugurwa, ubushakashatsi ndetse no guteza imbere ubutwererane mpuzamahanga mu burezi bwa gisirikare.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Ronald Rwivanga yahishuriye itangazamakuru ko imirimo yo kubaka iri shuri irimbanyije i Bumbogo, igihe ikaminuza izaba yuzuye ikazatanga umusaruro ufatika mu gutegura abayobozi mu bya gisirikare n’umutekano.
Ni kaminuza byitezwe ko izaba itanga inyigisho zo ku rwego ruhanitse, itanga impamyabumenyi, impamyabushobozi n’andi mashimwe atandukanye yemewe mu ruhando mpuzamahanga.
Izaba ifite kandi inshingano zo guhuriza hamwe Koleji n’Amashuri Makuru ya Gisirikare, aya Polisi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), nk’uko biteganywa mu itegeko riyishyiraho riheruka kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.
Brig. Gen. Rwivanga avuga ko Kaminuza y’Igihugu ya Gisirikare (NDU-R) yashyiriweho gutegurira abasirikare n’izindi nzego z’umutekano, abakozi b’ibigo bya Leta n’abanyeshuri b’abanyamahanga, guhangana no gukemura ingorane z’umutekano binyuze mu bushakashatsi n’amasomo yisumbuye.
Iki kigo kandi ni na cyo kizaba kireberera amasomo ya kaminuza yose atangwa mu bigo bya gisirikare n’iby’amahugurwa mu guharanira kwimakaza ireme ry’uburezi, kubuhuza n’ibikenewe ku Isi ndetse no gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge bw’amasomo ya gusirikare atangwa mu Rwanda.
Biteganywa ko NDU-R izaba iyobowe n’Umuyobozi Mukuru (Chancellor), uzaba wungirijwe n’abayobozi babiri kandi iyi kaminuza ikazaba ifite Koleji nyinshi n’Amashuri Makuru arimo asanzwe atoza inzego z’umutekano mu Gihugu.
Uku guhuza Koleji n’Amashuri Makuru ya Gisirikare byitezweho guha imbaraga guhuza ibikorwa byo gutanga ubumenyi mu rwego rw’uburezi bujyanye n’igisirikare n’umutekano muri rusange.
Kaminuza ya NDU-R yitezweho kuzakira abanyeshuri biga amasomo y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza, icya Kabiri, icya Gatatu n’impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD), ahabwa abakora mu nzego z’umutekano n’abayobozi b’inzego za Leta bireba.
Brig. Gen. Rwivanga avuga ko ingengabihe y’amasomo izahuzwa n’iy’amahugurwa y’umwuga, aho abazajya bakirwa ari abasoje andi mahugurwa n’imyitozo biteganywa. Ati: “Gahunda zombi zizuzuzanya aho kubangamirana.”
Brig. Gen. Rwivanga ahamya ko iyi Kaminuza izibanda cyane ku bushakashatsi, ikazakorana n’abafatanyabikorwa mu gihugu no hanze yacyo mu gukemura ibibazo by’umutekano bigenda bihindagurika.
Ati: “Kaminuza y’Igihugu ya Gisirikare mu Rwanda izateza imbere ubushakashatsi mu rwego rw’ikoranabuhanga mu bya gisirikare, inabyaze umusaruro imikoranire yihariye na kaminuza za gisirikare zigezweho ku Isi.”
Iyo kaminuza initezweho guteza imbere imitekerereze ishingiye ku ndangagaciro no gufata ibyemezo byubakiye ku bumenyi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *