skol
fortebet

Kamonyi: Abakekwaho kwica umwana bakoresheje ibyuma batawe muri yombi

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Sunday 21, Jun 2026

Kamonyi: Abakekwaho kwica umwana bakoresheje ibyuma batawe muri yombi

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ku bufatanye na Polisi, bataye muri yombi umugabo n’umugore we bo mu Karere ka Kamonyi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka ibiri bari basigiwe n’abaturanyi babo bari bagiye mu kazi.

Ni amakuru Umuvugizi wa Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangarije ikinyamakuru UKWELITIMES dukesha iyi nkuru ko, ibyo byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2026, bibera mu Mudugudu wa Mushimba, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.

Abaturanyi b’uyu nyakwigendera bavuga ko uwo muryango wari wasigiwe uwo mwana nta kibazo bari bafitanye, uretse ko mbere bigeze kugirana amakimbirane nyuma akaza gukemurwa n’ibiganiro.

Umuvugizi wa Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko hatawe muri yombi umugore n’umugabo bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo mwana, bikekwa ko yishwe hakoreshejwe ibyuma, ndetse iperereza rikaba rikomeje gukorwa kugira ngo hamenyekane nyir’izina ikiri inyuma y’urwo rupfu.

Yagize ati “Hatawe muri yombi umugore n’umugabo bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo mwana, bikekwa ko yishwe hakoreshejwe ibyuma. Iperereza ririmo gukorwa kugira ngo hamenyekane neza icyateye ibyo.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Polisi biherereye ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma rizafasha kumenya icyateye urupfu, mu gihe abatawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Runda mu gihe iperereza rikomeje.

Polisi yasabye abaturage kwirinda no kugendera kure amakimbirane no kwitabaza inzego z’ubutabera igihe bahohotewe mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora kwambura bamwe ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa