skol
fortebet

Kamonyi : Habereye impanuka y’imodoka ikomeretsa benshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 08, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Mata 2022 ,ku Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge mu gace ka Nkoto habereye impanuka y’imodoka nyinshi ikomerekeyemo bantu 14 .

Sponsored Ad

Iyi mpanuka birakekwa ko yatewe n’imodoka y’ikamyo y’imwe muri sosiyete z’Abashinwa ikora imihanda yagonze izindi.

Umwe mu bari aho impanuka yabereye yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyo kamyo isanzwe yifashishwa mu gutwara umucanga yagonze izindi modoka bigatuma zigongana biteza impanuka.

Ati “Ikamyo yacitse feri igonga izindi modoka umunani zirimo zirimo coaster eshatu na Range Rover. Nabonye abantu 14 bakomeretse, muri bo batandatu barimo abagore babiri bakomeretse cyane.’’

Amafoto y’iyi mpanuka agaragaza ko bagenzi bari muri izi modoka bakomeretse bikomeye.

Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare nyawo w’abantu bakomeretse cyangwa niba hari abayiguyemo.



Inkuri ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa