skol

Kamonyi: Inzozi z’uwasambanyijwe ku myaka 14 avuye ku ishuri

Yanditswe: Wednesday 04, Feb 2026

featured-image

Imyaka ibiri irashize Gatesi Aliane (yahinduriwe amazina) wo mu Mudugudu wa Nyamirembe, Akagali ka Rukambura, Umurenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, asambanyijwe n’umugabo atamenye, ubwo hari nimugoroba avuye ku ishuri.

Ubuzima bw’uyu mwangavu wari afite imyaka 14 yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, bwahindutse ubwo yatahaga mu kabwibwi avuye ku ishuri umugabo atazi ahita amufata ku ngufu.

Mu kiganiro na Imvaho Nshya, Gatesi yavuze ko nubwo ubuzima bwe bwangijwe n’umugabo atabashije kumenya wasize anamuteye inda, yagaragaje ko ataheranywe n’agahinda ahubwo akomeje guharanira kugera ku nzozi.

Yagize ati: “Nari ndi kuva ku ishuri ari nijoro natinze gutaha mpura n’ikigabo kimfata ku ngufu. Uwo mugabo ni bwo nari mubonye ntabwo nari muzi kandi hari nimugoroba akibirangiza ahita yiruka.”

Avuga ko nyuma yo gusambanywa n’uwo mugabo atigeze atabaza ahubwo yagize agahinda gakabije kavanze n’ubwoba ari gutekereza ibintu bimubayeho n’ukuntu ari bubibwire ababyeyi be.

Yatashye ari kurira abwira ababyeyi be ko afashwe ku ngufu n’umuntu atazi, baramwihanganisha ariko agira ipfunwe ryo gusubira ku ishuri gusa nyuma y’iminsi mike ngo aza gusubira kwiga ariko atwite ndetse aza gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza.

Yagize ati: “Nakomeje kwiga ndetse nkora ikizamini cya Leta ndanatsinda ariko bitewe n’uko nahise mbyara ubushobozi burabura sinagira amahirwe yo gukomeza kwiga.”

Avuga ko nyuma yo kubona avuye mu ishuri yatangiye kugira agahinda gakabije ndetse aba mu buzima bugoye n’umwana bituma yumva atakaje icyizere cyo kubaho.

Gatesi yemeza ko muri uko kwiheba no gusharirirwa n’ubuzima ari bwo yamenye amakuru ko hari umuryango Relief for single mothers’ organisation,ufasha abangavu babyariye iwabo ukabigisha kudoda ku buntu, ubwo atangira kwiga atyo.

Avuga ko nyuma yo kumara amezi arenga atandatu yiga ubudozi, ubu amaze kubimenya neza, akaba atakigira agahinda gakabije kandi yizeye ko agiye guhindura ubuzima akabaho neza n’umuryango we ndetse agashinga inzu y’ubudozi agatanga n’akazi.

Yagize ati: “Mbere yo kuza kwiga numvaga narihebye, nta kintu nzageraho nkatekereza ukuntu umwana azabaho nkumva biranyobeye. Kuva namenya kudoda ndashaka kwiteza imbere n’umurayngo wanjye kandi mfite inzozi zo kuzashinga inzu y’ubudozi nkajya mpa n’abandi akazi.”

Gatesi agira inama abanyeshuri kwirinda gutaha nijoro bagataha kare ngo batazahura n’ibyo yahuye na byo, ndetse na bagenzi be babyariye iwabo abagira inama yo kwirinda kwiheba bagashaka ibyo bakora bibateza imbere.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere ubucuruzi n’umurimo mu Karere ka Kamonyi Mukamana Letitia, avuga ko nubwo abo bana bafashe inshingano bakiri bato ariko kwiga imyunga bibaha amahirwe yo gutera imbere no guhindura amateka mabi banyuzemo.

Yagize ati: ”Bafashe inshingano zo kurera kandi na bo bakiri bato ariko buriya iyo wabyaye uba wakuze, ni yo mpamvu bakwiye gukora bagashaka ibibatunga n’abana babo kandi ntibaheranwe n’agahinda.”

Mukamana agira inama urubyiruko kwirinda ibishuko bibagusha mu byaha bishobora kubangiriza ejo hazaza, kandi ko Akarere kiteguye kubafasha mu rugendo rwo kwiyubaka no kwiteza imbere.

Ubushakashatsi bwa 7 bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda (DHS7), bwagaragaje ko imibare y’abangavu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19 batwaye inda yiyongereye mu myaka 5 ishize, iva kuri 5% yariho mu 2020, igera ku 8% mu 2025.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana yabwiye itangazamakuru ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda gihangayikishije kandi Guverinoma yiyemeje guhangana na cyo.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko hashingiwe ku myaka y’abangavu batewe inda, 1% bari bafite imyaka 15, abagera kuri 2% bafite imyaka 16, naho 6% bafite imyaka 17, mu gihe 12% bafite imyaka 18 ndetse 20% bari bafite imyaka 19.

Bwerekanye kandi ko mu 2005 abangavu batewe inda bari kuri 4%, mu 2010 bagera kuri 6% mu 2015 bagera kuri 7%, mu 2020 bagera kuri 5%, mu gihe mu 2025 bageze ku 8%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa