skol

Kandida- depite wandikiwe amazina atariyo ku rupapuro rw’ itora byarangiye anyuzwe n’ ibyayavuyemo

Yanditswe: Thursday 06, Sep 2018

Nsengiyumva Janvier wari umukandida wigenga mu matora y’ abadepite ubu aravuga ko kuba yarahawe izina ritari irye ku rupapuro rw’ itora nta ngaruka byamugizeho ahubwo yanyuzwe n’ ibyavuye mu matora.

Uyu mukandida depite yari yahawe izina rya Nsengimana Janvier kandi ubusanzwe yitwa Nsengiyumva Janvier.

Tariki 3 Nzeli ku munsi w’ amatora rusange yabwiye itangazamakuru ko naramuka atabonye amajwi 5% amwemerera kujya mu Nteko Ishinga Amategeko kwandikirwa nabi amazina ku rupapuro rw’ itora bizaba byaramugizeho ingaruka.

Mu Kiganiro kihariye Nsengiyumva Janvier yagiranye n’ Ikinyamakuru UMURYANGO yavuze ko ubu yanyuzwe n’ ibyavuye mu matora anatangaza icyamuteye kumva anyuzwe.

Nsengiyumva yadukangarije ko yicaranye na Komisiyo y’ Igihugu y’ Amatora ikamwereka amajwi yagize agasanga ahura n’ ayo yagize.

Ati “Naragiye turicara tujya mu mibare, hanyuma tureba yaba kuri ya mazina(Nsengimana Janvier) no kuyanjye(Nsengiyumva Janvier) tureba n’ aho babitangarije dusanga birahura. Hari harikiri ikibazo cyo kumenya ngo ese babaruye ibihe ibyo batabaruye ni ibihe? Ariko twarabikoranye mu mucyo numva ndanyuzwe noneho”

Umunyamakuru yamubajije ku byo yari aherutse gutangaza avuga ko ‘kuba amazina ye yaranditswe nabi ku rupapuro rw’ itoro byamugizeho ingaruka’ ati “Oya ubu naranyuzwe rwose nta kibazo”

Nsengiyumva Janvier yatangaje ko atacitse intege ko ahubwo agiye gukomeza urugendo rwe rwa politiki. Iyo abajijwe ku ngengo y’ imari yakoresheje avuga ko aticuza amafaranga yakoresheje kuko ubutumwa yatanze yiyamamaza bwatanze umusaruro.

Ati “Ngiye gukomeza gukora nk’ uko byari bisanzwe. Muyindi myanya izajya ihatanirwa rwose nditeguye. Ibyo navugaga bimwe byarumvikanye, niba naravugaga uburambe bakabibona koko, ibyo nagiye mvuga bakabona ko bifite ishingiro bakabikora nabyo ni success.”

Perezida wa Komisiyo y’ Amatora Prof Kalisa Mbanda yabwiye itangazamakuru ko ikosa ryatumye amazina ya Nsengiyumva Janvier agaragara ku rupapuro rw’ itora yanditse nabi ryakorewe mu icapiro. Prof Mbanda avuga ko bakimara kumenya ko iri zina atari ryo Komisiyo y’ amatora yasabye abari mu gikorwa cyo gutoresha kubwira abitabiriye amatora ko amajwi ya Nsengimana Janvier azahabwa Nsengiyumva Janvier. Ibi nabyo ngo ni bimwe mu byatumye anyurwa n’ ibyavuye mu matora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa