skol
fortebet

Karasira Aimable witabye Imana yari muntu ki?

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Thursday 07, May 2026

Karasira Aimable witabye Imana yari muntu ki?

Sponsored Ad

skol

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mateka yaranze ubuzima bwa Karasira Aimable Uzaramba, wamenyekane cyane ku izina rya Professor Nigga, akaba yitabye Imana kuri uyu wa 07 Gicurasi 2026, ubwo igororero rya Nyarugenge ryari rimaze kumurekura ngo atahe kuko igihano yakatiwe n’urukiko cyari kirangiye.

Karasira Aimable yavutse kuwa 24 Gicurasi 1977, avukira mu ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, Umurenge wa Rwaniro, Akagali ka Mwendo, umudugudu wa Rugerero. Akaba ari imfura mu muryango w’abana 4, Abahungu 3 n’ubakobwa umwe.

Se umubyara yitwaga Karasira Clever, akaba yari umugoronome, naho Nyina umubyara akaba yaritwaga, Mukaruzamba Gorethi.

Karasira n’ubwo yavukiye mu Majyepfo ababyeyi be baje kwimukira mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Gitega, mu karere ka Nyarugenge, ari naho yakuriye.

Amashuri abanza yayize kuri EPA, ishuri riri hafi y’ahari Meteo Rwanda, naho amashuri yisumbuye amwe yayize mu Iseminari nto ya Ndera, aza gukomereza muri Lycee de Kigali, naho Kaminuza ayiga mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare aho yizeyo ibijyanye n’ikoranabuhanga. Yize kandi icyiciro cya 3 cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye na ’Software Engineering’ muri Sweden.

Yatangiye kumenyekana ubwo yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare mu majyepfo y’u Rwanda mu ntangiriro za 2000, nk’umunyeshuri w’umuhanga mu ishami rya siyanse ya za mudasobwa.

Karasira, ntiyavugaga menshi, yakundaga kuba ukwa wenyine ariko agasabana kandi agakundana cyane n’abakinnyi ba Karate muri Kaminuza, umukino yari afitemo umukandara w’umukara.

Imirimo izwi yakoze

Karasira yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (College of Science and Technology - yahoze ari KIST). Yigishaga amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga (Information Technology) akaba yarahakoze imyaka igera kuri 14.

kuwa 14 Kanama 2020, nibwo Karasira Aimable, yirukanwe muri kaminuza y’u Rwanda ashinjwa imyitwarire itajyanye n’indangagaciro z’umwarimu, gusa we yavuze ko byatewe n’ibitekerezo bye yatangaga ku muyoboro we wa YouTube yari yarise Ukuri Mbona

Uretse kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, Karasira yabaye umuhanzi w’injyana ya HIP-HOP akaba yarakoreshaga izina rya Professor Nigga ari naryo abantu bamuziho cyane. Indirimbo ze benshi bamenye ni nka Cishwa aha, Carte Rouge, cyangwa Turi ku Rugendo zakuruye amatsiko ya benshi kubera amagambo yari azirimo.

Mu mpera z’umwaka wa 2013, Karasira yafunguye umuyoboro wa Youtube yise "UKURI MBONA"yatambutsagaho ibiganiro bitandukanye.

Karasira Aimable yakunze kubazwa kenshi impamvu adashaka umugore ngo agire umuryango, ariko akavuga ko abona umugore atari ngombwa kuri we, ndetse atabona impamvu yamutera gushinga urugo.

Ni iki cyatumye atabwa muri Yombi?

Mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi mu mwaka 2021 Karasira Aimable yatawe muri yombi, ashinjwa ibyaha birimo guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi 1994, kutagaragaza inkomoko yemewe n’amategeko y’umutungo w’amafaranga bamusanganye, kuvuga amagambo yo kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, guteza imvururu muri rubanda, ndetse n’amacakubiri.

Mu maburanisha ye, yakunze kuvuga ko afite ibibazo byo mu mutwe, aho yasabaga ko atakurikiranwa, ndetse yakunze kugaragaza ko asanganywe indwara z’igihe kinini, nk’indwara y’igisukari (Diabetes) yanafatiraga imiti.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Karasira yahamwa n’ibyaha byose bumurega, Urukiko rukamukatira igifungo cy’imyaka 30.

Karasira yasabye imbabazi abakomerekejwe n’amagambo yavugiye ku muyoboro we wa YouTube mu bihe bitandukanye, avuga ko nta mugambi yari afite wo kubiba amacakubiri no guhakana Jenoside.

Ku bijyanye n’inkomoko y’amafaranga yafatiriwe, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Karasira yayakuye mu barwanya Leta bari bashyigikiye ibyo yavugaga.

Karasira we yavuze ko yari asanzwe atunze amafaranga menshi arimo imperekeza yahawe na Kaminuza y’u Rwanda yabereye umukozi ndetse n’amafaranga yohererejwe n’abagiraneza, kandi ngo nta cyari kuyamutwara kuko akiri ingaragu.

ku wa 30 Nzeri 2025, Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, rwahamije Uzaramba Karasira Aimable icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu.

Ubwo karasira yakatirwa imyaka itanu, yari amaze gufungwamo imyaka ine.

ku wa 06 Gicurasi 2026, Karasira Aimale yari arangije igihano cye cy’imyaka itanu yari yakatiwe n’urukiko, ndetse ubuyobozi bw’igororero rya Nyarugenge ryahamirije ikinyamakuru IGIHE ko ari burekurwe agataha, kuko igihano cye cyarangiye.

Karasira yapfuye ku munsi yagombaga gufungurwaho

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 Gicurasi 2026, Nibwo urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS) rwatangaje ko Karasira Aimable Uzaramba yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nyarugenge.

RCS kandi yatangaje ko yajyanwe muri ibi bitaro, nyuma yo gufatwa anywa ingano irengeje igipimo cy’imiti ye y’uburwayi asanganwe, cyagenwe na muganga. RCS kandi yatangaje ko hategerejwe raporo ya muganga yemeza icyateye urupfu rwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa