skol

Karongi: Abakozi b’akarere bakuriweho guhabwa amazi n’amata

Yanditswe: Tuesday 03, Mar 2026

featured-image

Abakozi b’Akarere ka Karongi kuva ku bakorera mu kagari kugeza ku karere, bamaze igihe kirenga umwaka badahabwa amazi n’amata mu kazi, umwanzuro wafashwe kugira ngo hakemurwe ibindi bibazo by’ingutu.

Ibi byakozwe kugira ngo haboneke amafaranga yo gukemura ibibazo birimo n’icy’amafaranga y’ingendo z’akazi (mission fees).

Iyo ugeze mu biro bya buri mukozi w’Akarere ka Karongi uhasanga amacupa manini y’amazi, adaherukamo amazi. Ayo macupa yashyizeho asimbura amakarito y’amazi n’amakarito y’amata abakozi basangaga mu biro.

Abakozi b’Akarere ka Karongi baganiriye na IGIHE bavuga ko kuba ubuyobozi bw’akarere bwarakuyeho amazi n’amata bahabwaga bibabangamiye.

Umwe muri bo yagize ati “Mfite inguzanyo ya banki, iyo banki imaze gukataho ayayo nsigarana ibihumbi 90 Frw. Ibyo bihumbi 90 Frw ni byo nkuraho ayo kwishyura inzu no kuntunga ukwezi kose.”

“Ariya mata baduhaga mu kazi yamfashaga kugira ubuzima bwiza no gutunganya akazi kanjye, ntabwo nabivuga mu nama abayobozi b’akarere bumva”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yatangaje ko icyatumye bahagarika amazi n’amata byahabwaga abakozi ari uko akarere gafite ibibazo birimo abana badashobora kujya ku ishuri kubera ubukene, abana bagwingiye, ibirarane by’amafaranga y’ingendo z’akazi n’ibindi.

Ati “Umukozi arahembwa ashobora kwigurira amazi na meya ni umukozi. Ese twakwikunda nk’abakozi duhembwa umushahara. Nk’abakozi twaraganiriye tuti ‘rero, ikigega cyacu ni iki, ntabwo ari icya meya, ntabwo ari icya gitifu.”

“Reka tubanze dukemure ibibazo [...] tugire ubushobozi, mu bizaboneka ni ho twakura uburyo bwo gukemura ikibazo cy’amazi”.

Meya Muzungu yavuze ko kimwe mu bibazo byatumye bahagarika amazi n’amata by’abakozi ari ibirarane by’amafaranga y’ingendo z’akazi aho akarere kari kabereyemo abakozi miliyoni hafi 95 Frw.

Ati “Kugera mu 2025 twari dufite imyenda iva mu 2013 ya misiyo z’abakozi batishyuwe miliyoni hafi 95Frw […] ubu tuvugana iyo myenda twarayishyuye hari n’ibindi birarane tugenda twishyura kugira ngo tugire ubushobozi, abakora bakore bafashwe neza n’ibikoresho bakoresha mu kazi babifite”.

Umukozi afite uburenganzira bwo guhabwa amazi yo kunywa nk’uko bigaragara mu gika cya 15 cy’ingingo ya gatatu y’iteka rya Minisitiri ryerekeye ubuzima n’umutekano mu kazi.

Hagira hati “Kugena urumuri ruhagije kandi ruhoraho, kwirinda urusaku cyangwa ibitigita, amazi y’ubuntu yo kunywa, kandi aho bishoboka hashingiwe ku murimo usaba imbaraga cyangwa ushobora kugabanya ubudahangarwa, gutanga ikindi kinyobwa kidasembuye cyiyongera ku mazi”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa