skol
fortebet

Karongi: Abakozi b’Umurenge wa Murundi basezereye rimwe

Yanditswe: Wednesday 30, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abakozi hafi ya bose b’Umurenge wa Murundi mu Karere ka Karongi basezeye ku mirimo yabo, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge Ntakirutimana Gaspard ndetse n’ab’Utugari 3 muri 6 tuwugize.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine yabihamirije umunyamakuru wa RBA ukorera i Karongi, ariko yirinze kumubwira umubare w’abasezeye n’icyabateye gusezera akazi.

Mu ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa ku rwego rw’Akarere ka Karongi, haherutse kugaragazwa ikibazo cy’ihoterwa rikorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Murundi, ngo abakora ibyo bikorwa bibisha babanza kubaha ibisindisha mbere yo kubagirira nabi.

Mu minsi ishize hari uwishwe muri ubwo buryo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa