Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko 37% by’abanyeshuri biga muri aka karere biga amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro ndetse ko bukomeje kongera umubare w’abagana aya masomo kugira ngo bazagere kuri 60% nk’intego igihugu cyihaye.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Karongi, Mahoro Barera Pacifique, yabitangaje ku wa 7 Gashyantare 2026 ubwo yari yitabiriye ibirori byo guha impamyabushobozi abanyeshuri barangije amasomo y’ububaji bwifashisha ikoranabuhanga Wood Technology mu ishuri rya Rubengera TSS.
Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kongera abiga amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro bakagera kuri 60%.
Imibare ya 2025 igaragaza ko mu gihugu hose abiga aya masomo bari bamaze kuba 43% bavuye kuri 31% mu 2022.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyi ngiro, RTB, kivuga ko abize aya masomo babona akazi ku kigero cya 71%.
Ndacyayisenga Gervais wize ububaji muri Rubengera TSS yashimye Leta y’u Rwanda yahisemo kongera abanyeshuri biga amasomo y’ubumenyi ngiro avuga ko we yabonye akazi mbere y’uko arangiza kwiga.
Ati “Uruganda MT Woodtec Solution rwahise rumpa akazi ubu ndi guhembwa arenga ibihumbi 120Frw”.
Simbananiwe Fifi yavuze ko yahisemo kwiga imyuga kugira ngo ahinyuze abavuga ko abakobwa badashoboye imirimo y’amaboko.
Ati “Ikindi cyatumye niga imyuga ni uko abenshi mu bayirangijemo bahita babona akazi, abatakabonye bikaba byoroshye kukihangira”.
Umuyobozi wa Rubengera TSS, Soeur Marie Josee Niyonsaba, yagize ati “Kuva iri shuri ryashingwa 2013, tumaze gushyira ku isoko abarenga 120, barimo na 20 barangije uyu munsi. Twigisha umubare muke w’abanyeshuri kugira ngo mu gihe bari gushyira mu ngiro ibyo bize umunyeshuri agire umwanya uhagije wo gukoresha imashini. Abarangije hano bose bafite akazi”.
Mahoro Barera Pacifique yavuze ko muri gahunda yo kongera abiga amasomo y’ubumenyi ngiro bakagera kuri 60% bageze kuri 37%.
Ati “Ni urugendo tugikomeje dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye. Intego dufite ni uko muri buri kagari hagomba kuba hari ishuri ry’imyuga kugira ngo tuzagere kuri 60%”.
Muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere, Icyiciro cya Kabiri, NST2, RTB iteganya kubaka amashuri yose hamwe 30 y’icyitegererezo akazarangira atwaye arenga miliyoni 400$.
Ni gahunda yatangiye kuko RTB iherutse gutangiza umushinga wo kubaka amashuri y’icyitegererezo yigisha imyuga n’ubumenyingiro hirya no hino mu gihugu.
Nk’ubu hari umushinga uzarangira utwaye angana na miliyari 188 Frw, aho uzakorera mu turere umunani. Buri shuri rizajya ryuzura ritwaye ari hagati ya miliyoni 6$ na 12$ bitewe na porogaramu zizaba zirimo.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *