skol

Karongi: Akurikiranyweho kwica uwo yakekagaho kumusambanyiriza umugore

Yanditswe: Wednesday 22, Apr 2026

featured-image

Umugabo wo mu Karere ka Karongi yatawe muri yombi akekwaho kwica mugenzi we w’imyaka 29 uvugwaho ko yamusambanyirizaga umugore.

Byabereye mu Kagari ka Gisanze mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi tariki 21 Mata 2026.

Ni nyuma y’aho Saa yine z’ijoro ryo ku wa 20 Mata 2026, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahawe amakuru ko uyu mugabo w’imyaka 29 yasanzwe ku nzira yagizwe intere nyuma yo gukubitwa ikintu ku mutwe.

Uyu mugabo wari wiriwe asangira n’umugore wa mugenzi we, bivugwa ko yakubiswe ubwo we n’uwo mugore bari bavuye mu kabari banyweragamo bakajya gusambanira mu bishyimbo biri hafi aho.

Uwakubiswe yahise yoherezwa kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Rubengera, ahageze bamwohereza ku Bitaro Bikuru bya Kibuye ari naho yaje kugwa Saa 8: 47 za mu gitondo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin, yabwiye IGIHE ko hari abatawe muri yombi gusa yirinda kugira byinshi abivugaho.

Ati “Baduhamagaye abantu bajyayo twihutira kumugeza kwa muganga. Nyuma abantu bakomeje gukurikirana amakuru hagira abafatwa”.

Mu batawe muri yombi harimo umugabo wasambanyirizwaga umugore n’uwo mugore wasambanywaga. Uyu mugore n’umugabo basezeranye imbere y’amategeko ndetse bafitanye abana babiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa