Karongi: Impinduka mu miryango 1600 imaze guhabwa amatungo 10.000
Yanditswe: Friday 06, Feb 2026
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwagaragaje ko abaturage 1.675 bo mu mirenge itanu bahawe amatungo magufi 10.104 afite agaciro ka miliyoni 300 Frw, bibafasha kwiteza imbere.
Aya matungo magufi yahawe aba baturage binyuze mu mushinga PRISM wateguwe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD.
Mu Karere ka Karongi uyu mushinga kuva mu 2021 ukorera mu mirenge itanu irimo Gashali, Murambi, Murundi, Mutuntu na Rugamba.
Abaturage bo muri iyi mirenge bahawe inkoko icumi kuri buri muryango, ihene ndetse n’ingurube bibafasha mu kwikura mu bukene.
Uyu mushinga wanatanze amahugurwa ku baturage barenga ibihumbi 64, wubaka ivuriro rito ry’amatungo, ibagiro ry’ingurube ndetse n’isoko ry’amatungo magufi.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Umuhoza Pascasie, ati “Umushinga ubwawo watanze amatungo 4.576. Uwahawe na we yagiye yitura kandi akitura inshuro ebyiri. Bituye amatungo 5.528, bivuze ngo ababonye ayo matungo ni 10.104.”
Visi Meya Umuhoza avuga ko kuri ubu bishimira ko muri iyi mirenge itanu uyu mushinga wanashinzemo amatsinda 68 agamije kwiteza imbere.
Yijeje ko ibibazo bikigaragara birimo kutabona ibiryo by’amatungo hafi n’ibibonetse bikaba bihenze, na byo bari kubishakira umuti ku buryo abaturage bakomeza kwiteza imbere.
Murekatete Odette w’imyaka 55 utuye mu Murenge wa Mutuntu mu Kagari ka Gasharu mu Mudugudu wa Gasharu ni umwe mu bungukiye muri uyu mushinga.
Ati “Za nkoko nazoroye neza nzigurisha ibihumbi 120 Frw, ntumizaho imishwi 110, nguza mu itsinda ayo kugura ibyo kurya, naje kuzigurisha nkuramo ibihumbi 250 Frw.’’
Murekatete yavuze ko muri ayo yatumijemo inkoko 200 z’imishwi n’izindi umunani nkuru, yarazoroye zirakura azigurisha akuramo ibihumbi 500 Frw, yongera atumizaho izindi 300.
Yavuze ko kuri ubu zamufashije kubona ifumbire, aho anasigaye yeza toni zirenga ebyiri z’ibigori, kuri ubu afite gahunda yo kugura isambu nini yo guhinga ndetse akanongera inkoko yorora zikagera ku nkoko 1000 mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere.
Biteganyijwe ko uyu mushinga wa PRISM uzagera ku ngo ibihumbi 26.355 zo mu turere 15 turimo Ruhango, Huye, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Gicumbi, Burera, Musanze, Gakenke, Rulindo, Nyamasheke, Karongi, Ngororero na Nyabihu.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *