skol
fortebet

Karongi: Umugore w’imyaka 25 yasanzwe mu mugozi yapfuye

Yanditswe: Tuesday 29, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugore w’imyaka 25 wo mu murenge wa Gishyita mu karere ka Karongi, yasanzwe mu mugozi yapfuye harakekwa ko yiyahuye.

Sponsored Ad

Byabereye mu Mudugudu wa Kabwenge, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi ku wa 28 Ukwakira 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita, Songa Rwandekwe yabwiye IGIHE ko saa tanu z’amanywa aribwo bahamagawe n’umugabo w’imyaka 33, avuga ko ageze mu rugo agasanga umugore we amanitse mu mugozi yapfuye.

Ati "Uyu mugabo ni umuhinzi ariko afite n’ahantu arara izamu. Twajyanyeyo n’izindi nzego dusanga uwo mugore amanitse mu kiziriko kizirika amatungo yapfuye, hafatwa umwanzuro ko umurambo ujyanwa ku Bitaro bya Mugonero gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa".

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uyu mugore nta muntu uzwi bari bafitanye ikibazo cy’amakimbirane.

Gitifu Songa yasabye abaturage ko uwaba afite ikibazo akwiye kwegera bagenzi be, inshuti z’umuryango cyangwa ubuyobozi bumwegereye akakibaganiriza aho kugira ngo afate umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa