Umunyeshuri wo muri Groupe Scolaire Rubona iri mu Mudugudu wa Muciro, Akagari ka Gisiza, Umurenge wa Rugabano muri Karongi yateze abarimu babiri batashye atemamo umwe.
Umwe mu babibonye wabwiye Taarifa Rwanda dukesha iyi nkuru ko bijya kuba, byatangiye ubwo umwarimu yarakazwaga n’uko uwo munyeshuri yisakuje, amusaba gusohoka undi arabyanga.
Akibyanga, undi yamucinye urushyi, umunyeshuri asohokana hanze uburakari, nibwo yatoye amabuye atera abari aho, induru ziravuga.
Uwaduhaye amakuru yagize ati: “ Uwo mwana yabonye bikomeye, ariruka arataha, abantu bagira ngo birangiriye aho.”
Bumaze kwira, abarimu batashye, nibwo amakuru yamenyekanye ko wa munyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yateze wa mwarimu wari kumwe na mugenzi we batashye amutema ikiganza nk’uko amakuru amwe abyemeza mu gihe hari andi Taarifa ikesha Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Rugabano y’uko yatemwe akaguru.
Yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Rubona ngo avurwe.
Védaste Kuzabaganwa uyobora Umurenge wa Rugabano avuga ko ayo makuru ari ukuri.
Asobanura ko bijya kuba, byatangiye ubwo uwo munyeshuri atavuze amazina yasakuzaga mu ishuri, aza gusabwa na mwarimu gusohoka undi arabyanga.
Muri uko kutumvikana nibwo yasohowe ageze hanze arataha-nk’uko Kuzabaganwa abisobanura- bugorobye atega uwo mwarimu aramutema.
Gitifu Kuzabaganwa avuga ko uwo mwana ari gukurikiranwa ngo harebwe ibyihishe inyuma y’urwo rugomo.
Avuga ko ibyo yakoze bidakwiye, akibutsa ababyeyi gufatanya n’abarezi bakibutsa abanyeshuri imyitwarire iboneye.
Ati: “ Ni ngombwa ko ababyeyi batanga uburere kugira ngo abana bibutswe imyitwarire iboneye. Abarezi, ababyeyi n’abayobozi dukwiye gufatanya mu guha abana uburere bukwiye Umunyarwanda w’ejo hazaza.”

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *