Karongi: Uwamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu yagabiwe inka y’ubutwari
Yanditswe: Monday 02, Feb 2026
Sergeant Rusingizandenkwe Damascène ufite ubumuga bw’ingingo yagiriye ku rugamba rwo kubohora igihugu yavuze ko kwanga akarengane ari byo byatumye asanga abandi ku rugamba ashimira Urwego rwunganira Akarere mu mutekano rwamutekerejeho rukamugabira inka y’ubutwari.
Ni igikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Mugonero Umurenge wa Gishyita Akarere ka Karongi.
Kimwe n’utundi turere tw’u Rwanda, tariki 1 Gashyantare 2026, i Karongi hizihijwe Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu.
Mu Karere ka Karongi ibirori byaranzwe no kugabira uwamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, ibiganiro ku butwari, n’umupira w’amaguru wahuje Abapolisi na DASSO.
Umuyobozi wa DASSO mu Karere ka Karongi, Fabrice Bagaruka yavuze ko ku munsi Mukuru w’Intwari bahisemo kugabira uwamugariye ku rugamba mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari.
Sgt Rusingizandekwe wagabiwe yabwiye IGIHE ko mu mu 1990 nyuma yo kubwirwa inshuro eshatu ko atsinzwe ikizami cya Leta kandi aba uwa mbere mu ishuri, ababyeyi be batanze inka ajya gukomereza amasomo muri Congo.
Ati "Kubera akarengane nakorewe, mu 1992 nasanze inkotanyi ku rugamba rwo kubohora igihugu. Mu 1994 njya mu ishami rishinzwe gutegura ibisasu. Mu 1997 twagiye gutegura mine i Jali iranturikana ncika ukuguru. Mu 1999 ni bwo nazerewe mu ngabo, ariko ubuyobozi bwakomeje kumba hafi".
Uyu mugabo w’imyaka 51 yishimira ko ibyo we na bagenzi be bari mu Nkotanyi barwaniye byagezweho.
Ati "Twifuzaga amahoro n’umutekano ubu turabifite. Ndashimira aba-DASSO baNtekerejeho bakampa inka. Ni ikimenyetso cy’uko baha agaciro ibikorwa twakoreye igihugu".
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yavuze amahoro n’umutekano igihugu gifite uyu munsi kibikesha ubutwari bw’Inkotanyi.
Ati "Mu rwego kwifatanya n’uwamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu DASSO yariyegeranyije imuha inka nziza cyane. Turasaba urubyiruko gufatira urugero ku ntwari z’igihugu no guhanga ibishya mu ikoranabuhanga kuko ni byo bizabagira ibihangane na bo bakaba intwari".
Intwari z’igihugu ziri mu byiciro bitatu Imanzi, Imena n’Ingenzi. Kugeza ubu mu kiciro cy’ingenzi nta ntwari ibarizwamo.
Uwamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu yagabiwe inka y’ubutwari

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *