skol

Kayonza: Inama njyanama yirukanye nyobozi y’akarere yo yayirushije iki?

Yanditswe: Monday 08, Dec 2025

featured-image

Ku munsi w’ejo taliki ya 7 ukuboza 2025 ni bwo hamenyekanye inkuru ko Meya na ba Visi Meya bombi b’akarere ka Kayonza birukanwe bazira ahanini ikibazo cy’inzara ivugwa mu murenge wa Ndego na Mwiri.

Abirukanwe ni Meya w’akarere Nyemazi John Bosco, Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Munganyinka Hope ndetse na Visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene.

Ubwo iyi nkuru yasakaraga mu itangazamakuru itangajwe na TV1, Umunyamakuru KNC icyo gihe yavuze ko uwamuha ubushobozi yakwirukana abayobozi bose bo ku karere yaba nyobozi, ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano, iz’iperereza n’abandi, aho yabashinjaga uburangare kuko nta kuntu abaturage bakwicwa n’inzara mu tundi turere bejeje, ndetse agahamya ko hari n’ibiribwa biba biri mu bigega bya minisiteri ishinzwe ibiza byakabaye bigoboka aba baturage.

Nyuma y’iminsi abantu bibaza ikigiye gukorwa, ku munsi w’ejo ni bwo inama njyanama y’akarere yateranye, maze yemeza kwirukana nyobozi yose y’akarere ka Kayonza. Uretse kandi kunanirwa gukemura ikibazo cy’inzara mu mirenge yavuzwe haruguru, Binavugwa ko aba bayobozi batumvikanaga aho akenshi bahoraga bashyamirana kubera kudahuza ku byemezo bimwe na bimwe. Ni ikibazo cyagiye kibaho inshuro nyinshi kugeza ubwo bamwe mu bayobozi babunga inshuro zirenze imwe.

Ni mu gihe kandi aka karere katakabaye kagira ikibazo cy’amapfa dore ko ari kamwe mu turere tw’u Rwanda dufite ibiyaga byinshi ndetse kanashyizwemo imishinga yo kuhira irimo KIIWP1, KIIWP2 n’indi igiye itandukanye yashowemo arenga miliyari 100 Frw, ariko iki kibazo kikaguma kuba agatereranzamba kugeza ubwo abaturage Ndego na Mwiri bahora bataka buri mwaka.

Umusezenguzi Joseph akibona iyi myanzuro yahise yibaza icyo Nyanama yirukanye nyobozi yari yayirushije aho yagize ati: "Ariko Imiyoborere ya “Wireless” mu baturage ikwiye kuvaho! Kuri iki cyumweru Abajyanama b’Akarere ka Kayonza(bamwe batanahaheruka) bicaye mu ngo zabo bakorera Inama kuri Murandasi birukana Nyobozi ngo ntiyakurikiranye ikibazo cy’inzara mu baturage! Ndi kwibaza icyo aba Bajyanama bo barushije Nyobozi nkakibura!"

Iki ni ikibazo benshi bibaza aho bibaza niba koko hari icyo njyanama yaba yarakoze kuri iki kibazo mbere hose wenda nyobozi akaba ari yo yananiranye. Bakavuga ko niba nayo ntacyo yakoze na yo yakaaye ibazwa iby’iki kibazo aho kubihigikira ku bandi gusa.

Ikindi Uyu musesenguzi avuga ni uko abagize njyanama akenshi usanga bacunga ubuzima bw’akarere nyamara batagatuyemo yewe abenshi batanakageramo aho usanga abenshi baba bituriye mu migi bityo bakaba batazi ibikaberamo n’ubuzima abaturage bako babayeho. Urugero ni nk’iyi nama bivugwa ko yaba yarebereye ku ikoranabuhanga ikarangira ifashe imyanzuro yo kwirukana abayobozi b’akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco

Harerimana Jean Damascene niwe wari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza

Munganyinka Hope wari Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa