Kayonza: Min. w’Ubutegetsi bw’igihugu, Dominique Habimana yavuze kuri Njyanama yirukanye Nyobozi n’impamvu hashyizweho abayobozi 2 gusa
Yanditswe: Tuesday 09, Dec 2025
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Min. Dominique Habimana w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko impamvu njyanama y’akarere ka Kayonza yirukanye nyobozi yako, ari uko itanyuzwe n’imikorere yayo kandi bikaba biri mu nshingano zayo kureba niba nyobozi ikora neza cyangwa ikora nabi.
Yagize ati: "Inama y’akarere ka Kayonza yakuyeho Meya n’aba Visi Meya bombi nyuma y’uko itanyuzwe n’imikorere yabo, kuko nyine inama njyanama ni rwo rwego rushinzwe kureba imikorere yabo. Ntago rero yanyuzwe n’ibyo iyi nyobozi yagombaga gukorera abaturage, rero rufata umwanzuro wo kubakuraho. Iyo bigenze gutyo rero, ntago akarere kasigara kadafite ubuyobozi, biri mu nshingano za minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, gushyirao ubuhobozi bw’agateganyo akaba ari nabyo twakoze kugirango abaturage bakomeze kubona serivisi bakeneye, ariko aba bashyizweho bayobara mu gihe hategurwa amatora kugirango hatorwe abandi bashya bazakomereza aho abandi bari bageze.
Kuba ari babiri ibyo ni minisiteri ibigena bishingiye ku bintu bitandukanye ariko cyane cyane biterwa n’ibigomba gukorwa. Inama njyanama yabonye ko ikigero cyo kutubahiriza cyangwa kudasohoza inshingano kitakwihanganirwa ifata icyemezo cyo kubahagarika."
Min Dominique Habimana yakoje avuga ko bimwe mu birebwaho harimo: serivice zihabwa abaturage, bakareba ko abaturage banyuzwe na zo, imishinga y’akarere itandukanye, ariko n’ubuzima bw’abaturage by’umwihariko.
Yakomeje avuga ko abaturage bari bamaze iminsi batishimiye imikorere ya komite nyobozi y’akarere, akaba ari cyo ahanini njyanama yashingiyeho ibahagarika.
Kuri ubu aka karere kamaze guhabwa abayobozi bashya babiri b’agateganyo ari bo: Hategekimana Fred wagizwe Meya w’agateganyo na Jules Higiro wagizwe Umuyobozi wungirije w’Agateganyo.
Ni mu gihe abandi bari birukanwe kuri iki Cyumweru ubwo Inama Njyanama yateranaga ikemeza ko abari bagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Kayonza barimo uwari Umuyobozi w’Akarere, Nyemazi John Bosco, uwari Visi Meya ushizwe Iterambere ry’Ubukungu, Munganyinka Hope ndetse n’uwari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza, Harerimana Jean Damascene birukanwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *