skol
fortebet

Kayonza: Nyuma yo kugerageza Kwiyahura inshuro 2 byanga, Yaje kwiyahura ahita apfa

Yanditswe: Thursday 24, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 29 wo mu Karere ka Kayonza, birakekwa ko yiyahuye akoresheje umuti uterwa inka nyuma yo kugerageza kwiyahura izindi nshuro ebyiri agatabarwa n’umugore we.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yapfuye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Gashyantare 2022 mu Mudugudu wa Rwinsheke ya II mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Murundi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo bikekwa ko yiyahuje umuti bogesha inka nyuma yo gusaba nyina kuzamurerera abana neza.

Yagize ati "Yanyoye umuti bogesha inka duhamagara imbangukiragutabara igezeyo isanga yamaze gushiramo umwuka. Uwo mugabo yari amaze iminsi yohereje umugore n’abana kujya gusura iwabo, gusa abaturage babajjwe n’itangazamakuru bavuze ko nta kibazo bari bafitanye, yewe nta n’uwo bari bagifitanye ahubwo ngo ni ubwa gatatu yari agerageje kwiyahura."

Gitifu Gashayija yavuze ko izindi nshuro ebyiri yabigerageje ashaka kwimanika mu mugozi umugore we akahagoboka akamubuza.

Ati "Izo nshuro ebyiri zose yashakaga kwimanika mu mugozi umugore agatabara, birakekwa ko rero yaba yarabipanze akohereza umugore n’abana gusura iwabo kugira ngo yiyahure kuko mbere yo kwiyahura yabanje gutumaho nyina amusaba kuzamurerera abana neza."

Ubuyobozi ngo bwagerageje kumuganiriza inshuro ebyiri bumubaza impamvu imutera gushaka kwiyahura undi nyiyagira icyo avuga.

Abaturage bo bavuga ko uyu mugabo kuba atagiraga akazi ari byo byatumaga ashaka kwiyahura.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ngo hamenyekane icyatumye agerageza kwiyahura inshuro nyinshi.

Ibitekerezo

  • major depression

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa