skol
fortebet

Kayonza: Umubyeyi yiyahuriye mu rugo rw’umwana we yari yagiye gusura

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Monday 27, Jul 2026

Kayonza: Umubyeyi yiyahuriye mu rugo rw'umwana we yari yagiye gusura

Sponsored Ad

skol

Umugore w’imyaka 45 wo mu Karere ka Ngoma, wari waragerageje kwiyahura ntapfe, yagiye gusura umuhungu we asangwa mu bwiherero amanitse mu gitenge bikekwa ko yiyahuye.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026 bibera mu Mudugudu w’Umunini mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Kabarondo, Muhinkindi Marie Chantal, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mubyeyi yagiye gusura umuhungu we washatse, agezeyo ahahurira na ba mwana we, baraganira biza kurangira ubwo bari bagiye kuryama we abaciye mu rihumye bakeka ko yahise yimanika mu bwiherero.

Yagize ati “Uwo mubyeyi yari yagiye gusura umuhungu we washatse ino, bagiye kuryama ntibamenya igihe yagiriye mu bwiherero baje basanga amanitsemo mu gitenge, bamukozeho basanga yapfuye. Twajyanyeyo n’inzego z’umutekano dusanga abo mu muryango we na bo bahageze.’’

Gitifu Muhinkindi yakomeje avuga ko abavukana n’uyu mubyeyi babwiye ubuyobozi ko atari ubwa mbere agerageje kwiyahura kuko no mu minsi ishize yabigerageje ariko ntiyapfa.

Kuri ubu umurambo w’uyu mubyeyi wahise utwarwa n’abo mu muryango we kugira ngo bamushyingure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa