skol

Kayonza: Umugore yatawe muri yombi akekwaho kuryamira umwana we agapfa

Yanditswe: Sunday 01, Mar 2026

featured-image

Inzego z’umutekano zataye muri yombi, Umugore wo mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange, ukekwaho kuryamira umwana we agahita yitaba Imana.

Uwo mugore usanzwe akora uburaya, bivugwa ko yari yasinze, akaryamira umwana we w’amezi abiri agahita apfa.

Yatawe muri yombi ku wa 28 Gashyantare 2026.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye TV1 ko hakomeje iperereza ngo hamenyekane icyaba cyateye urupfu rw’uwo mwana.

Ati “Birakekwa ko uwo mwana w’umukobwa yari afite umwana w’amezi abiri yabanaga nawe, bivugwa ko yavuye mu rugo nka Saa Mbili z’ijoro agaruka nka Saa Sita kandi yasize afungiranye umwana, ngo agaruka yasinze. Ntibiramenyekana niba uwo mwana yarapfuye mu gihe yari yamukingiranye mu nzu, cyangwa niba yamuryamiye kuko yari yasinze.”

Yasobanuye ko abaturage bamenyesheje inzego z’ubuyobozi mu Gitondo cyo ku wa Gatandatu, nyuma y’uko bumvise uwo mugore ataka ko umwana we yapfuye.

Yasobanuye ko hategerejwe raporo yo kwa muganga izafasha mu kumenya icyishe umwana.

Bamwe mu bari abaturanyi be bahakana iby’amakuru avuga ko umwana yaba yaryamiwe na nyina agapfa, bagasobanura ko yari amaze iminsi arwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa