skol
fortebet

Kayonza: Umushoferi yafashwe n’Abapolisi yashakaga guha Ruswa

Yanditswe: Friday 18, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza, ahagana saa sita z’amanywa, yafashe Nsabimana Emmanuel, umushoferi w’imodoka itwara imyaka, ubwo yageragezaga guha abapolisi bo mu muhanda ruswa ya 20,000Frw.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamdoun Twizeyimana, avuga ko Nsabimana Emmanuel wari utwaye umodoka ipakira imyaka yo mu bwoko bwa Dyna, yageze ku bapolisi bari mu muhanda ahitwa i Nyagatovu, bamubaza impamvu yacomoye akuma kagabanya umuvuduko, ahitamo kubaha ruswa ngo bamureke.

Ati "Bamuhagaritse bagenzura imodoka basanga yacomoye akuma kagabanya umuvuduko, babimweretse abasaba imbabazi avuga ko yabaha amafaranga bakamworohereza, ni ko kubaha 20,000Frw ngo bahita bamufata."

SSP Twizeyimana agira inama abatwara ibinyabiziga, yo kubahiriza amategeko y’umuhanda bakirinda gucomora utugabanya umuvuduko, kuko kabereyeho kubarinda impanuka.

Ikindi abibutsa ko serivisi Polisi itanga zitagurwa, ahubwo niba afite amakosa cyangwa ikinyabiziga atwaye aricyo kiyafite yishyura amande agenwa n’itegeko.

Ati "Igihe cyose ayatanze mu buryo budakurikije itegeko, iba ari ruswa kandi ihanwa n’amategeko. Abantu rero bakwiye kubyirinda."

Nsabimana ubu afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ya Mukarange, mu gihe agitegereje kugezwa imbere y’urukiko.

Nsabimana Emmmanuel wafashwe atanga Ruswa yahise atabwa muri yombi

Kigalitoday

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa