Kayonza: Umusore yatawe muri yombi akekwaho gusambanya mugenzi we
Yanditswe: Friday 19, Aug 2022

Umusore w’imyaka 25 wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mwiri, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gusambanya mugenzi we w’imyaka 16.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 17 bimenyekana ku wa Kane mu Mudugudu wa Rwisirabo I mu Kagari ka Kageyo mu Murenge wa Mwiri.
Amakuru avuga ko ku wa Gatatu ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ari bwo uyu musore w’imyaka 25 yatumyeho mugenzi we w’imyaka 16 usanzwe urera barumuna be kugira ngo amuhe ubufasha. Akihagera ngo yahise amufungirana mu nzu atangira kumwambura imyenda aramusambanya nyuma amuha 5000 Frw kugira ngo atabivuga.
Uyu musore wasambanyijwe ngo bukeye bwaho ibintu byakomeje kuba bibi ari na ko ababara mu kibuno ahitamo kubibwira abandi bantu na bo babigeza ku nzego z’umutekano uwamusambanyije atabwa muri yombi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwiri, Ntambara John, yatangarije ikinyamakuru igihe ko uyu musore koko yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gusambanya umuhungu w’imyaka 16.
Ati “Uwo musore ni byo koko yashutse umwana w’umuhungu amushukisha amafaranga n’uko azamufasha we n’umuryango we kuko aziko ari imfumbyi, amusambanya ku gahato. Uwo mwana rero yaje kubivuga inzego z’umutekano zihita zimuta muri yombi.”
Uyu muyobozi yavuze ko iki cyaha gihanwa n’amategeko asaba abaturage kujya batanga amakuru aho kwihererana ibyaha nk’ibi biba byakozwe.
Ati “Abaturage turabasaba kuba maso bakirinda abantu nk’aba bashobora kwangiza abana babo cyangwa na bo ubwabo bakabangiza, bajye batangira amakuru ku gihe.”
Kuri ubu uyu musore afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kageyo mu gihe uwo yasambanyije ari gukurikiranwa n’ikigo nderabuzima kugira ngo harebwe niba nta zindi ndwara yamuteye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *