Kayonza: Urubyiruko rwakoze akarima k’igikoni kimukanwa kitezweho kwihaza ku mboga
Yanditswe: Thursday 08, Aug 2024

Urubyiruko rwo mu Karere ka Kayonza rwarangije amashuri yisumbuye, rwatekereje uko abantu badafite ubutaka cyangwa abafite buto bakwihaza ku mboga bakoresheje akarima k’igikoni kimukanwa.
Urwo rubyiruko rwibumbiye hamwe ku ikubitiro ari 30 rugamije gushakira igisubizo ikibazo cy’uburyo nibura buri wese yabona imboga bigafasha kunoza imirire.
Batangira batanze umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda 2 000, bityo bagira 60 000 abafasha kubaka akarima k’igikoni kimukanwa.
Byiringiro Belange wiga mu (...)
Urubyiruko rwo mu Karere ka Kayonza rwarangije amashuri yisumbuye, rwatekereje uko abantu badafite ubutaka cyangwa abafite buto bakwihaza ku mboga bakoresheje akarima k’igikoni kimukanwa.
Urwo rubyiruko rwibumbiye hamwe ku ikubitiro ari 30 rugamije gushakira igisubizo ikibazo cy’uburyo nibura buri wese yabona imboga bigafasha kunoza imirire.
Batangira batanze umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda 2 000, bityo bagira 60 000 abafasha kubaka akarima k’igikoni kimukanwa.
Byiringiro Belange wiga mu ishami ry’ubuhinzi muri IPRC Gishali ukuriye itsinda ryabo ryitwa Power of Youth in Agriculture Modernization (PYAM) yabibwiye Imvaho Nshya ubwo yari mu bitabiriye imurikabikorwa mu buhinzi n’Ubworozi rya 17, avuga ko bize amasomo ku kuhira umwaka umwe kandi kwitabira imurikabikorwa byatumye bagura ibikorwa byabo.
Yagize ati: “Twize amasomo yo kuhira ku buso buto n’ubunini mu ishuri rya IPRC Gishari umwaka hanyuma twitabira imurikagurisha i Gikondo mu 2023. Ibyo byatumye tumenyekana ndetse tuhakura abakiliya 4.”
Akomeza asobanura uko igitekerezo cyaje n’uko itsinda ryabo ryagiye ribona abantu bubakira utwo turima tw’igikoni twimukanwa ndetse nabo baha ingemwe, bazamuka gutyo.
Yagize ati: “Akarima k’igikoni kimukanwa, twagize igitekerezo tubona ko kaba igisubizo ku rubyiruko akenshi turimuk, abafite ubutaka buto cyangwa se abakodesha bigakiza amafaranga umuntu yatangaga agura imboga n’imbuto ku isoko [….] T ugeze ku mutungo w’amafaranga y’u Rwanda agera muri 1 200 000, hakaba haraniyongereyeho 2 baba 32 kandi buri umwe ahembwa 20 000 buri kwezi.”
Yongeyeho ati: “Akarima k’igikoni kimukanwa gashobora kumara hagati y’imyaka 3-5, kaba gafite metero 2 kuri ebyiri gashobora kuvaho ibilo 8 by’imboga za letu mu byumweru bibiri k andi dufite isoko , ikilo kimwe tukigurisha 2 500Frw.”
Ikindi yagarutseho ni uko itsinda ryabo rigerageza kugeza ubumenyi ku baturage batuye mu Murenge wa Kabarondo, bakabatoza kuba bagira akarima k’igikoni kimukanwa kuko katagora, ntigasaba amazi menshi yo kuhira. Babasobanurira mu nama zitandukanye, mu Nteko z’abaturage n’ahandi.
Avuga ko kwitabira imurikabikorwa uyu mwaka babyungukiramo byinshi n’abakiliya, ku buryo ubu bamaze kubona 20 bavuye kuri 4 bashoboye kubona umwaka ushize.
Byiringiro akomeza ashishikariza abantu kumva ko kugira ubutaka bunini atari byo bikenewe, ahubwo bakwifashisha ikoranabuhanga mu buhinzi hahangwa udushya ari cyo gisubizo kirambye.
Avuga ko kuba itsinda ryabo uko ari 32, ubu bamwe barabonye bururuse bagakomeza kwiga muri kaminuza zitandukanye, ntacyo byahungabanyijeho ibikorwa byabo kuko hari ababyitaho babikurikirana.
Byiringiro avuga ko kwitabira imurikabikorwa ndetse n’imurikagurisha ari umwanya mwiza wo kumenyekanisha ibyo umuntu akora bikaba byatuma abona amasoko, kandi umuntu anungukiramo ubumenyi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *