Kayonza: Yishe umugabo akomeretsa undi, bikekwa ko yabahoye amafaranga bagurishije inka
Yanditswe: Monday 16, Mar 2026
Umusore w’imyaka 31 wo mu Karere ka Kayonza, yateze abagabo babiri bari bavuye kugurisha inka, abatera ibyuma umwe arapfa undi arakomereka, bikekwa ko yashakaga kubiba amafaranga bagurishije inka.
Byabaye mu ijoro ryo ku wa 15 Werurwe 2026 mu Mudugudu wa Gasura mu Kagari ka Gikaya mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza.
Umwe mu baturage baganiriye na n’ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, yavuze ko uwo musore asanzwe arangwa n’imyitwarire mibi. Ngo ku mugoroba wo ku Cyumweru abo bagabo babiri bavuye kugurisha inka, bajya kunywera ahantu mu isantere maze wa musore amenya ko bagurishije inka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Kagabo Jean Paul yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo musore yategeye aba bagabo mu nzira, abatera ibyuma, umwe arapfa undi arakomereka.
Ati “Ejo Saa Yine z’ijoro, umusore w’igihazi w’imyaka 31 yateze abantu bari bavuye kugurisha inka yabo ashaka kubaka amafaranga, umwe yamuteye icyuma mu ijosi yikubita hasi yirukankana undi aramucika aramukomeretsa ari nawe watabaje. Umwe waguye hasi rero yanagiye amutera icyuma mu nda birangira apfuye, gusa amafaranga yo ntiyayabonye kuko bari bayahaye umugore arayatahana.’’
Gitifu Kagabo yakomeje avuga ko uwo musore yahise yiruka aratoroka ariko ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yaje gufatirwa mu Karere ka Rwamagana.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe uwo musore watawe muri yombi afungiye kuri RIB sitasiyo ya Kigabiro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *