Kigali: Abananiwe kurangiza inyubako batangiye bagiye kuzamburwa
Yanditswe: Sunday 29, Jun 2025
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bitemewe ko umuntu atangira kubaka ngo asubikire inyubako hagati, ko abafite izo nzu bari kuganirizwa ku buryo nibatabyubahiriza mu mezi abiri gusa inzu zabo bazazamburwa zigahabwa ababishoboye.
Umujyi wa Kigali utangaje ibyo mu gihe mu bice bitandukanye hagenda hagaragara inyubako zitararangiye ndetse muri zo hakaba harimo n’izashaje zikirimo kubakwa.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel mu Kiganiro na RBA kuri iki Cyumweru, yashimangiye ko izo nzu zizahabwa abandi kandi ko abashaka kubaka bagomba kubikora bazi n’aho bazakura ubushobozi kuko nta rwitwazo rwo gusubika ngo amafaranga yabuze kandi habaho uburyo bwinshi bwo kurangiza umushinga batangiye.
Yavuze ko abafite inzu zimaze imyaka zitararangira bari kuganirizwa n’inzego z’Imirenge kandi Umujyi wa Kigali wafashe ingamba ko izo nzu zizahita zihabwa abibishoboye mu gihe bo byakomeza kugaragara ko byabaniniye.
Yagize ati: “Turamenyesha abatuye Umujyi wa Kigali bafite inyubako nk’izo ko ubu twafashe ingamba, inzego z’Imirenge zirimo zirabaganiriza mu gihe cy’amezi abiri turashaka uburyo izo nzu abazaba badashoboye kuzirangiza tuzazifata tuzihe abandi bantu bazirangize ntabwo byemewe kugira inzu wayitangiye ntuyirangize.”
Dusengiyumva yongeyeho ko itegeko rigenga ubutaka riteganya ko iyo umuturage adakurikije amategeko agenga ubutaka mu gukoresha umutungo we, inzego z’ubuyobozi zifite ububasha bwo kuba zabumwambura zikabuha undi muntu.
Yagaragaje ko hari abitwaza ko bagiye kubanza gushaka ubushobozi kandi baragombaga kubitekereza mbere ariko mu gihe byanze ntibatekereze kwisunga banki ngo ibangurize cyangwa n’abandi bafatanyabikorwa.
Ati: ”Niba uteguye umushinga wo kubaka ugomba kuba uzi n’aho uzakura ubushobozi. Niba byanze hari uburyo bwinshi, ushobora gushaka inguzanyo, ushobora kuyigiurisha, ushobora no gufatanya n’umufatanyabikorwa mukayirangiza mugashaka uko mugabana.”
Dusengiyumva yagaragaje ko Umujyi wa Kigali ari amarembo y’Igihugu bityo ukeneye guhora usukuye ndetse inzu zigatunganywa kuko iyo bidakozwe zihinduka umwanda.
Yagize ati: “Iyo udafashe inzu yawe neza ihinduka umwanda. Niba dufite abashyitsi baje kudusura bakanyura kuri ya nzu baravuga bati ariko ibi bintu ntabwo bijyanye.”
Yavuze ko abantu basabye uruhushya rwo kubaka mu myaka myinshi yashize inzu zabo zikabasaziraho, na byo bidakwiye ahubwo baba bagomba gusaba uruhushya rwo gusana cyangwa bakavugurura kugira ngo bajyane n’icyerekezo cy’Umujyi.
Yongeyeho ko abafite ubutaka ku muhanda batarabasha kubwubaka nta kindi bemerewe gushyiramo uretse ubusitani kimwe n’abafite imzu na bo hagati yabo n’umuhanda nta kindi cyemerewe kujyamo uretse ubusitani.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kandi bwagaragaje ko mu rwego rw’imitunganyirize y’Umujyi; abubaka bagomba kuzitira amashansiye n’uruzitiro rugaragaza igishushyanyo cy’uko inzu izaba imeze igihe izaba irangiye.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yavuze ko abananiwe kurangiza inyubako zabo bagiye kuzamburwa.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *