
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yatangaje ko Polisi yataye muri yombi abantu 13 bakurikiranyweho ubujura bwo kwambura abantu ibyo bafite no kwiba batoboye inzu mu bice bimwe bya Nyarugenge na Gasabo.
Igikorwa cyo kubata muri yombi cyakozwe ku wa Gatatu tariki ya 11 Kamena 2025 ku bufatanye n’izindi nzego hagendwe ku makuru yatanzwe n’abaturage n’ayatanzwe n’abandi batawe muri yombi mbere.
Abagera kuri barindwi bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera, mu Kagari ka Bwiza, Umudugudu wa Ruhangare.
Bakurikiranyweho kuba bari barazengereje abaturage babiba amatungo bakayabagira ku gasozi no kubatega bakabambura ibyo bafite.
Abandi batandatu bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere, mu Kagari ka Mataba mu Mudugudu wa Gahombo bakaba bakurikiranyweho gutobora inzu z’abaturage bakibamo ibikoresho.
CIP Gahonzire yabwiye IGIHE ko kujya kubafata byabaye mu rukerera kandi ko aho bari baherereye hari hazwi.
Ati “Kubafata iba ari gahunda ihuriweho na Polisi n’inzego z’ibanze n’abandi. Tugenda tuzi aho bari kuko tuba dusanzwe tubafiteho amakuru ko bakora ubujura. Bamwe banabyiyemereye ko babukora.”
Yakomeje avuga ko abenshi muri bo basanga basanzwe ari inzererezi badafite icyo bakora kigaragara.
Ati “Bamwe dusanga batagira n’ibyangombwa utamenya n’aho barara kandi abo ntiwamenya aho bakora. Nk’abo twafatiye i Ndera abenshi ku manywa birirwa bajijisha utamenya ibyo bakora nijoro bakajya kwiba kuko hari abo twasanze mu bihuru saa kumi za mu gitondo.”
Abo bantu batawe muri yombi nyuma y’ubujura bwumvikanaga mu Murenge wa Mageragere abaturage bataka gutoborerwa inzu no kwibwa imyaka iri mu mirima.
Naho mu Murenge wa Ndera bategaga abaturage bavuye mu kazi mu nganda bakabambura.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru umuturage wo muri aka gace yibwe ingurube bayibagira mu gihuru batwara inyama.
CIP Gahonzire yavuze ko guta muri yombi abahungabanya ituze rya rubanda byahagurukiwe kandi ko biri gutanga umusaruro.
Yagaragaje ko muri Mata na Gicurasi 2025 mu Mirenge ya Jali, Gatsata, Jabana, Ndera na Gisozi muri Gasabo humvikanaga ubujuru n’urugomo bituma Polisi ita muri yombi ababukoraga ku buryo muri Kamena butarongera kuhumvikana uretse muri Ndera gusa.
No mu Karere ka Nyarugenge kandi ni ko byagenze kuko mirenge ya Gitega, Nyakabanda, Kimisagara, Mageragere na Kanyinya na Kicukiro muri Gatenga, Gahanga na Masaka naho kuva mu mpera za Gicurasi ubujura bwagabanyutse.
CIP Gahonzire yavuze ko ibikorwa byo gufata abahutaza ituze rya rubanda bikomeje kandi ko hari uduce bazi neza bazabafatiramo, agira inama ababyishoramo kubiharagrika kuko batazihanganirwa ndetse asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *