Mu gihe cya vuba, biteganyijwe ko umushinga munini wo kuvugurura no gutunganya ibishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali uzaba warangiye. Uyu mushinga ugamije guteza imbere ibidukikije, kugabanya ibyago by’imyuzure n’ibindi biza, kongera umwuka mwiza no gutanga ahantu abaturage bashobora kuruhukira no kwidagadurira.
Ibishanga biri kuvugururwa ni icya Gikondo gifite hegitari 162, Nyabugogo gifite hegitari 131, Kibumba gifite hegitari 68, Rwampara gifite hegitari 65 ndetse na Rugenge-Rwintare gifite hegitari 65. Biteganyijwe ko bizagira uruhare runini mu guhindura no kurimbisha isura y’Umujyi wa Kigali.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ku wa Kane, ibikorwa byo gutunganya ibi bishanga bimaze kugerwaho ku kigero cya 94%.
Amakuru agaragaza ko ibikorwa bisigaye birimo kubaka inyubako zizifashishwa n’abatanga amakuru n’ubujyanama ku basura ibi bishanga, ndetse no kurangiza imirimo yo kubitunganya no kubiha ubwiza bwa nyuma.
Nubwo muri rusange ibikorwa byageze kuri 94%, ibishanga byose ntabwo bigeze ku rwego rumwe rw’ikorwa ry’imirimo. Igishanga cya Rwampara ni cyo kiri hafi kurangira burundu, mu gihe icya Nyabugogo ari cyo kigifite ibikorwa byinshi bisigaye, cyane cyane ibijyanye no gutunganya inkengero z’ikiyaga kirimo.
Imirimo yo kubaka ibibuga by’imikino itandukanye izashyirwa muri ibi bishanga nayo iri hafi kurangira.
Biteganyijwe ko ibikorwa byose bizaba byuzuye muri Kanama 2026.
Uyu mushinga urimo gushyirwa mu bikorwa na sosiyete Real Contractors Limited ifatanyije na NPD, kandi ukaba ukorwa ku buso bungana na hegitari 491 zose hamwe.
Igishanga cya Gikondo kizibanda ku bukerarugendo no kwerekana ibyiza nyaburanga. Hazubakwamo amasomero, amaresitora ndetse n’ahantu hatandukanye hagenewe kuruhukira no kwidagadurira.
Ku rundi ruhande, igishanga cya Rugenge-Rwintare kizaba gifite ikidendezi kinini cya hegitari eshanu kizakira amazi aturuka mu bishanga bya Rwampara na Gikondo. Iki gice kizifashishwa mu kwerekana ibikorwa n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu kubungabunga ibidukikije.
Igishanga cya Kibumba cyo kizashyirwamo ibikorwa bijyanye n’uburobyi. Hazubakwamo ibyuzi bikurikirana, ubusitani bw’indabo ndetse n’inyubako izajya imurikirwamo amateka n’iterambere ry’uburobyi mu Rwanda.
Nyabugogo yo izaba igenewe ibikorwa by’ubushakashatsi n’amasomo ajyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije.
Muri rusange, ibi bishanga biri gutunganywa hagamijwe kugabanya imyuzure, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no gufasha mu kuyungurura amazi mbere yo gukomeza inzira yayo mu bidukikije.
Bizanaba bifite imihanda n’inzira by’abanyamaguru n’abatwara amagare bifite uburebure bwa kilometero 61,5. Muri zo, Gikondo izaba ifite kilometero 16,9, Rugenge-Rwintare ifite kilometero 15,5 naho Rwampara ikagira kilometero 10.
Usibye uruhare rwabyo mu kubungabunga ibidukikije, ibi bishanga bizanakoreshwa nk’ahantu h’imyidagaduro, siporo no kuruhukira ku batuye Umujyi wa Kigali.
Mu bikorwaremezo bya siporo bizahashyirwa harimo ibibuga bibiri by’umupira w’amaguru muri Kibumba, kimwe muri Gikondo na bibiri muri Rwampara. Hazanubakwa ibibuga bya Basketball bibiri muri Kibumba, kimwe muri Gikondo n’ikindi muri Rugenge-Rwintare.
Ku bijyanye na Volleyball, Kibumba izashyirwamo ibibuga bibiri, Gikondo kimwe na Rugenge-Rwintare kimwe. Hazanashyirwa kandi ikibuga cya Handball muri Gikondo n’ikindi muri Rwampara.
Uyu mushinga utegerejweho kuzamura imibereho y’abaturage, guteza imbere ubukerarugendo, siporo n’imyidagaduro, ndetse no gukomeza urugendo rw’u Rwanda rwo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Src: Igihe






Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *