skol

Kigali: Iminsi 5 irashize Polisi itegereje uwibye telefoni agahungira muri Ruhurura

Yanditswe: Monday 09, Feb 2026

featured-image

Polisi y’igihugu imaze iminsi itanu , itegereje gufata ukekwaho ubujura bwa telefoni , agahungira muri Ruhurura . Gusa umwe mu bantu babiri bakekwa, akaba yamaze gutabwa muri yombi .

Ni Ruhurura iherereye mu mu Kagari ka Mumena mu Murenge wa Nyamirambo , mu Karere ka Nyarugenge, hafi ya Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga

Ni muri ruhurura nini cyane yubatse munsi y’umuhanda wa kaburimbo, ihuza imiyoboro y’amazi y’imvura n’imyanda ituruka mu bice bya Nyamirambo, ikanyura munsi ya Gakinjiro ka Nyarugenge ikajya gusohokera mu mugezi wa Nyabugogo.

Igikorwa cyo gushakisha abakekwaho ubwo bujura kiri gukorwa na Polisi ifatanyije n’Irondo ry’Umwuga, ryashinzwe kurinda iyo ruhurura abo bantu bahungiyemo nyuma yo gushikuza telefoni umuturage

Abaturage babwiye The Newtimes ko iyi operasiyo yo guhiga bukware aba bakekwaho ubujura ibaye nyuma y’uko bashikuje telefoni abagore babiri bagahita bahungira muri ruhurura.

Amakuru avuga ko telefoni yibwe umugore umwe ari iyo mu bwoko bwa Google Pixel yashikujwe ayifite mu ntoki ubwo yari atashye avuye mu kazi. Ni mu gihe indi telefoni yo yibwe umugore wari uyifite mu gakapu kagendanwa karimo n’amafaranga atatangajwe umubare .

Uwitwa Kabera Daniel w’imyaka 61 yagize ati ” Dukunze guhura n’ikibazo muri aka gace by’umwihariko nijoro, ahubwo dusaba inzego zibishinzwe kugira ngo zihiteho.”

Abaturage bo bemeza ko abakekwa bakomeje kwihisha muri iyo ruhurura , bahungiyemo .

Mercienne Mutegarugori, ni umucuruzi w’imboga mu gace ibi byabereyemo , avuga ko bikekwa ko ruhurura abahungiye hashobora kuba hari inzira bacikiyemo.

Gisele Irakoze w’imyaka 24 ati ” Babashikuje ibikapu na telefoni hanyuma bahungira muri ruhurura. Ntabwo wabakurikira kuko ushobora kuvubika cyangwa se ukaba wahaburira ubuzima.”

Akomeza ati ” Umwaka ushize banyibiye telefoni aha. Twizera ko ibikorwa bya Polisi byo kubashakisha nibikomeza , ntabwo bazongera kwihisha.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko ibikorwa byo gushakisha abo bantu byatangiye mu gitondo cyo kuwa 4 Gashyantare 2026 nyuma yaho abo bakekwaho ubujura bibye bagahungira muri Ruhurura.

Ati ” Aba bakekwaho ubu bujura, bahungiye muri ruhurura bityo polisi yafashe icyemezo cyo gucunga hantu hose bahosokera , ikabategereza.

Akomeza ati ” Kugeza ubu umuntu umwe yafashe ku munsi wa Gatatu, ariko turacyategereje undi muntu umwe . Twahisemo gutegereza mu rwego rwo kwirinda gukoresha imbaraga zitari ngombwa.”

Polisi ivuga ko ukekwaho kwiba wafashwe yitwa Christian Iradukunda w’imyaka 24, akekwaho kwiba telefoni ya Google Pixel .

Ni mu gihe ugitegereje yitwa Felix we yibye agashakoshi k’umugore, agahita acikira muri ruhurura. Ako gashakoshi karimo telefoni yo mu bwoko bwa Techno ndetse n’amafaranga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka rugakora, mu rwego rwo kwirinda kwishora mu byaha.

Kugeza ubu Iradukunda afungiye kuri Sitasiyo ya Rwezamenyo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa