Kigali: Mu 2024 abarenga ibihumbi 70 basabye ibyangombwa byo kubaka
Yanditswe: Monday 26, Jan 2026
Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yatangaje mu mwaka wa 2024, abatuye uyu Mujyi bagera ku bihumbi 80 basabye ibyangombwa byo kubaka ariko ntibabihabwa kubera impamvu zitandukanye.
Ibi yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Ihuriro ry’abakora umwuga w’ubwubatsi mu Rwanda n’inzego za Leta zitandukanye, ku wa 23 Mutarama 2026 muri Kigali Convention Center.
Ubwo yafataga umwanya ngo avuge ku bwubatsi bukorerwa mu Mujyiw a Kigali, Meya Dusengiyumva Samuel, yabwiye aba bubatsi ko abantu bagera ku bihumbi 80, basabye ibyangombwa byo kubaka mu 2024 ariko batabihawe kubera ko batari bujuje ibisabwa.
Kimwe mu byo uyu Muyobozi yakomeje avuga, ni uko hari abubatsi bapatana akazi ariko ugasanga si bo bagakoze ndetse n’aho gakorerwa ugasanga ntibahageze. Yavuze ko ibi bidindiza imyubakire mu Mujyi wa Kigali.
Ihuriro ry’abakora umwuga w’ubwubatsi mu Rwanda, ryashizwe mu 2017 rigamije kubahuriza hamwe ngo hacibwe akajagari kari muri uyu mwuga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *