Kigali Pelé Stadium igiye kongera kuberaho imikino ya nijoro
Yanditswe: Sunday 08, Feb 2026
Nyuma y’iminsi Kigali Pelé Stadium iri gukemurirwa ikibazo cy’amashanyarazi yatumaga amatara azima mu mikino hagati, hagiye kongera kubaho imikino yo mu masaha ya nijoro nk’uko bisanzwe.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Gashyantare 2026, kuri Kigali Pelé Stadium hateganyijwe kubera imikino y’Umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda harimo n’uhuza Police FC na AS Kigali, saa Kumi n’Ebyiri n’Igice.
Imikino yaherukaga gushyirwa ku masaha ya nijoro by’umwihariko uwo Gasogi United yakiririyemo APR FC n’uwo AS Kigali yakiriyemo Rayon Sports yahinduriwe amasaha ivanwa nijoro ishyirwa ku manywa.
Ibi byari ukubera ikibazo cy’amashanyarazi cyari kitarakemuka, gusa ubu Rwanda Premier League yasubijeho amasaha ya nijoro kuko ababishinzwe bamaze iminsi itatu bari kugikemura ndetse icyizere gihari ko amatara atazongera kuzima.
Ubwo APR FC yatsindaga Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda, habayeho ibura ry’umuriro mu gihe cy’iminota 15, umukino ubona gusubukurwa.
Ikibazo cyongeye kubaho mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 11 Mutarama 2026, ubwo Al-Hilal SC yatsindaga Amagaju ibitego 8-0. Ku munota wa 12 ndetse n’uwa 84 moteri yavuyeho yongera gusubiraho mu minota 15.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *