Kigali: Polisi yarashe umukozi wo mu rugo wishe mugenzi we
Yanditswe: Saturday 15, Mar 2025

Kuri uyu wa Gatandatu mu rukerera, umukozi wo mu rugo witwa Niyonita Eric yishe mugenzi we Bampire Françoise amuteye icyuma mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro.
Amakuru y’ibanze avuga ko impamvu y’ubu bwicanyi itaramenyekana. Gusa nyuma yo gukora ayo mahano, Niyonita yagize imyitwarire y’agasuzuguro, ashaka gutema buri wese wamwegereye, harimo n’inzego z’umutekano zari zije gutabara.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yatangaje ko uyu musore yarwanyije abashinzwe umutekano ubwo bageragezaga kumufata, bituma polisi imurasa.
CIP Gahonzire yagize ati: “Yashakaga gutema buri wese umwegereye. Twatangije iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye ubu bwicanyi.”
Polisi yatangaje ko amakuru arambuye kuri iki kibazo azatangazwa mu masaha ari imbere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *