Kigali: Polisi yataye muri yombi abagabo 2 bakekwaho kwiba ibikoresho by’asaga miliyoni 15 by’umunyamisiri
Yanditswe: Tuesday 13, May 2025

Polisi y’Umujyi wa Kigali iratangaza ko yataye muri yombi abagabo babiri bo mu kigero cy’imyaka 25 na 37, bakekwaho icyaha cyo kwiba ibikoresho by’uburanga bifite agaciro ka miliyoni 15 Frw.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yemeje ko aba bagabo bafashwe ku wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025 ahagana Saa tatu n’igice za mu gitondo.
Yavuze ko bafatiwe muri Camp Kigali ahari kubera imurikagurisha ry’abanyamisiri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.
CIP Gahonzire yagize ati: “Polisi yacungaga umutekano muri iyi Expo yafashe Dukuzumuremyi Mariciale na Uwiringiyimana Olivier bamaze kwiba umwe mu bitabiriye imurikagurisha witwa Amuri Yusufu ukomoka mu Misiri.
Bafashwe bamaze kumwiba; imikufi, amasaha, amashanete n’impeta, bifite agaciro ka 15 000 000 Frw kandi ibyo bibye byose byafashwe, abaregwa bashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi Nyarugenge.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, yavuze ko ibyibwe byose byafashwe bigashyikirizwa nyirabyo.
Polisi y’u Rwanda yizeza umutekano usesuye abitabira imurikagurisha ry’Abanyamisiri; yaba abanyamahanga cyangwa abaturarwanda kuko ngo abapolisi bahari kugira ngo umutekano ugende neza.
Akomeza agira ati: “Turihanangiriza abantu bose bafite ingeso yo kwiba kuyicikaho kuko inzego z’umutekano ziri maso kandi ko ntaho bazazicikira.”
Polisi yibutsa abaturage gutangira amakuru ku gihe no kugana inzego z’umutekano bityo bagatanga ibirego igihe bahuye n’ikibazo cy’ubujura.
Itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 Frw), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *