Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha Umunya-Sénégal witwa Bokanga Peter uba i Kigali, ukurikiranyweho ibyaha bine birimo icyo kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo, by’umwihariko arenga miliyoni 100 Frw yanyujijwe kuri konti ze mu bihe bitandukanye. Yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Bokanga yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu byumweru bitatu bishize.
Ni nyuma y’uko Urwego rushinzwe Ubutasi ku Mari (FIC) rutanze ikirego gisaba ko hasuzumwa neza inkomoko y’amafaranga ye.
Akurikiranyweho ibyaha bine ari byo kudasobanura inkomoko y’umutungo, guhimba inyandiko itemewe n’amategeko, gukoresha inyandiko mpimbano n’iyezandonke.
Yageze mu Rwanda mu 2021, ndetse kuri ubu afite umugore w’Umunyarwandakazi n’abana babiri.
Mu iburanisha ryo ku wa 9 Nyakanga 2026, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bwasanze hari impamvu zikomeye zituma ibyaha akekwaho akomeza kubikurikiranwaho afunzwe by’agatenganyo.
Impamvu bwagaragaje ni uko kuva mu Ukwakira 2022 kugeza muri Kanama 2023, kuri konti ze zirimo iyo muri Equity Bank Rwanda na Ecobank Rwanda n’izindi za Mobile Money haciyeho amafaranga menshi Bokanga atabasha gusobanura aho yaturutse.
Bwagaragaje ko muri icyo gihe cy’amezi umunani, arenga miliyoni 100 Frw yahawe uregwa, harimo miliyoni 19 Frw yaturutse muri Ecobank ishami rya Sénégal ajya kuri konti y’iyo banki mu Rwanda.
Andi yavuye kuri konti zitandukanye za Mobile Money zimwanditseho ajya ku yindi konti ye, ndetse nyuma akayakuraho ayashyira kuri konti ye muri Equity Bank Rwanda.
Ibyo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bituma akekwaho icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo kuko mu ibazwa rye ryakozwe n’Ubugenzacyaha atigeze abasha kugaragaza ibimenyetso bigaragaza inkomoko y’ayo mafaranga.
Uregwa yagaragaje ko yari afite ibikorwa by’ubucuruzi bitatu mu Rwanda birimo restaurant, akabari n’ahakinirwa imikino y’amahirwe. Hose ngo hinjizaga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 600 Frw n’ibihumbi 700 Frw ku munsi, ariko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nta bimenyetso yabitangiye.
Ikindi bwagaragaje ni uko uregwa yabwiye Ubugenzacyaha ko amafaranga yavaga muri Sénégal yoherezwaga n’abo bakoranaga mu bucuruzi yasizeyo, ariko na byo ntiyagaragaje ibimenyetso.
Bwagaragaje kandi ko mu rwego rwo kweza indonke, muri ayo mafaranga yaguzemo imodoka zigera kuri 12 na moto mu Rwanda, ariko akajya yongera akabigurisha, byasobanuwe nko kugerageza gushaka uburyo bwo gukoresha amafaranga aturutse ahantu hadasobanutse.
Ku cyaha cyo gukora inyandiko itemewe n’icyo kuyikoresha, Ubushinjacyaha bwavuze Bokanga yasanganywe pasiporo ebyiri z’impimbano harimo imwe yo muri Lesotho n’indi yo muri Bahamas zariho amazina atandukanye kandi azikoresha zombi nk’ize.
Ibyo byatumye inzego zibishinzwe muri ibyo bihugu zihamagarwa. Muri Lesotho bagaragaje ko iyaho yatanzwe mu buryo bw’uburiganya ndetse ko bari mu nzira yo kuyitesha agaciro, mu gihe muri Bahamas bo bavuze ko umuntu bigaragara ko bahaye pasiporo nta we ubaho muri icyo gihugu.
Uregwa yireguye ahakana ibyaha byose ashinjwa, avuga ko ubwo yageraga mu Rwanda mu 2021 yatse ibyangombwa byo gukora ubucuruzi arabihabwa kandi afite ibibigaragaza.
Muri ibyo bigo bitatu by’ubucuruzi yavuze ko nyuma yagiye buri kimwe agifungurira konti yacyo ya Mobile Money, noneho uko ari bitatu bikajya bimwoherereza amafaranga kandi ko hari na ‘historique’ zibigaragaza, ariko ko ubwo yasobanuriraga RIB ibyo byose ngo byirengagijwe.
Yagaragaje ko imodoka ashinjwa kugura mu buryo bw’iyezandonke harimo izo yagiye agura akongera akazigurisha ku mpamvu zitandukanye zirimo kubona abamwongereraho make, n’izindi yaguraga ngo zijye zikodeshwa zinjize amafaranga, kandi ko asanga ibyo nta kibazo kirimo.
Ku gukora inyandiko mpimbano no kuzikoresha yasobanuye ko nubwo ari uwo muri Sénégal, ababyeyi be umwe yavukaga muri Lesotho undi muri Bahamas.
Yagerageje gushaka pasiporo ya Lesotho ntiyayibona bitewe n’ibibazo bya Covid-19, ariko ngo muri Bahamas yemera ko iyo akoresha yayihawe n’umuntu wiyitiriye se wayimushakiye arayimwoherereza atangira no kuyikoresha ndetse ayifungurizaho na konti mu Rwanda.
Nyuma yaje kubimenya, abibwiye banki ntibagira icyo babikoraho na we akomeza kuyikoresha, akaba asanga icyo cyaha kitamubarwaho kuko na we yakorewe uburiganya.
Ku cyo kutagaragaza uko yacuruzaga telefone muri Sénégal nk’inkomoko y’amafaranga adafitiye gihamya, yagaragaje ko kuhandikisha ubucuruzi bigoye, ari yo mpamvu yahisemo kuza gukorera mu Rwanda kuko yahakoraga ubucuruzi busanzwe nta byangombwa yari afite.
Umunyamategeko wa Bokanga yavuze ko bitumvikana uburyo umukiliya we ashinjwa iyezandonke kandi amafaranga ye yaraturukaga mu bikorwa byemewe kandi bigaragara uko byayinjizaga.
Icyakora, yagaragaje ko urwego rwatanze ikirego rushobora kuba rwaragize impungenge kuko ubucuruzi bwe bwari bwanditse mu mazina ye aho kuba sosiyete y’ubucuruzi, bityo hakibazwa uko umuntu umwe yahererekanyaga amafaranga arenga miliyoni 100 Frw mu mezi umunani.
Yasabye Urukiko ko yaburana adafunze kuko ibyo akurikiranyweho byasobanuwe neza kandi akaba afite umuryango atunze ndetse hakaba hari n’impamvu zigaragaza ko adashobora gutoroka ubutabera.
Umwanzuro ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo muri uru rubanza uzatangazwa ku wa 16 Nyakanga 2026 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *