skol
fortebet

Komiseri w’amagereza wa Seychelles yasuye RCS basinyana amasezerano y’imikoranire

Yanditswe: Monday 31, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, n’Urwego rw’Amagereza mu gihugu cya Seychelles basinyanye amasezerano agamije imikoranire; amahugurwa, ubushakashatsi, kuzamura imikorere y’amagororero n’ibindi byateza imbere Urwego rw’Igorora ku bihugu byombi.

Sponsored Ad

Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cya RCS mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Mbere tariki 31 Werurwe 2025.

Amasezerano yashyizweho umukono na Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi na Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe amagereza muri Seychelles, Janet Georges.

CSP Thérèse Kubwimana, Umuvugizi wa RCS, yavuze ko ubuyobozi bw’amagereza muri Seychelles bwifuje kugirana imikoranire na RCS mu rwego rwo guteza imbere imikorere yarwo.

Yagize ati: “Urwego rw’Igororero muri Seychelles rwifuje ko rwagira imikoranire n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora kugira ngo tubasangize ibyo tumaze kugeraho mu iterambere ryo kugorora.”

Mu masezerano yasinywe kandi harimo ibijyanye n’imikoranire, kwiga no kwigisha, kugorora no kuzasangira ubumenyi.

Igihugu cya Seychelles kiracyakoresha uburyo bwo gufunga bityo kikaba kitaragera ku rwego rwo kugorora, ni bimwe mu byo Seychelles izungukira ku Rwanda.

Komiseri Mukuru w’Amagereza muri Seychelles, Janet Georges, yagize ati: “Twabonye uko RCS igorora twifuza ko natwe twayigiraho kugorora tudafunze umuntu.Umwaka ushize twabonye uko RCS igorora natwe twifuza kubigenza dutyo, ni yo mpamvu twasinye aya masezerano.”

Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana, yavuze ko impande zombi zizungukira kuri aya masezerano.

Ati: “Uko tuzagenda dukorana nabo tuzagenda twunguka ubumenyi kuko n’abakozi bacu bakorana na bo bagomba kuba bafite amahugurwa ahagije kugira ngo batange icyo bahawe.”

Muri Kamena 2023, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Seychelles Wavel Ramkalawan, bikurikirwa n’umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye atandukanye.

Amasezerano y’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Seychelles yashyizweho umukono arimo ayo mu rwego rw’ubuzima, igisirikare n’umutekano, iyubahirizwa ry’amategeko, ubuhinzi, ubukerarugendo n’ibirebana na Visa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa