Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, rwafashe umugabo n’umugore batuye mu Karere ka Kamonyi, bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka ibiri bari barasigiwe n’abaturanyi babo bari bagiye ku kazi.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, mu kiganiro yagiranye na UKWELITIMES. Yavuze ko ibi byabereye mu Mudugudu wa Mushimba, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2026.
Bamwe mu baturage baturanye n’umuryango w’uyu mwana witabye Imana bavuga ko nta makimbirane akomeye wari ufitanye n’abari bamusigiwe, nubwo ngo hari igihe mbere habayeho kutumvikana hagati y’impande zombi, nyuma bikaza gukemurwa mu buryo bw’ibiganiro.
CIP Hassan Kamanzi yavuze ko uwo mugabo n’umugore bakekwaho uruhare muri uru rupfu bamaze gutabwa muri yombi. Yongeyeho ko hakekwa ko uwo mwana yaba yarishwe hakoreshejwe ibyuma, ariko ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze n’impamvu nyakuri y’uru rupfu.
Yagize ati: “Abakekwaho uruhare muri uru rupfu ni umugore n’umugabo bamaze gutabwa muri yombi. Harakekwa ko uwo mwana yishwe hakoreshejwe ibyuma, ariko iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza icyabiteye.”
Umurambo w’uwo mwana wajyanywe ku Bitaro bya Polisi bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma ryimbitse rizagaragaza icyateye urupfu rwe. Mu gihe iperereza rikomeje, abo bombi bakekwaho uru rupfu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Runda.
Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage kwirinda amakimbirane no kuyakemura mu nzira z’amategeko, ndetse no kwihutira kwegera inzego zibishinzwe igihe bahuye n’ihohoterwa, mu rwego rwo gukumira ingaruka zishobora kuvamo no gutakaza ubuzima.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *