Ku myaka 22, Jean-Luc wize muri Rwanda Coding Academy yashinze ikigo gifite agaciro ka miliyoni 2$
Yanditswe: Saturday 14, Feb 2026
Umusore witwa Jean-Luc Sauvé w’imyaka 22 ni umunyarwanda ukiri muto washinze ikigo cy’ikoranabuhanga cyitwa Strettch Cloud gikora ibijyanye no kubaka ububiko bw’amakuru y’ikoranabuhanga ‘Cloud Computing’, gifite agaciro ka miliyari 3,6 Frw.
Ni umushinga Jean-Luc ahuriyeho na bagenzi be bane bafatanyije gushinga iki kigo nyuma yo kurangiza kwiga mu ishuri rya Rwanda Coding Academy.
Mu 2024 Strettch Cloud yatsindiye 100.000$ (angana na miliyoni 136 Frw) mu irushanwa ryo gukora porogaramu yifashishwa mu guhanga udushya no gukora ubushakashatsi muri Rwanda Polytechnic.
Mu kiganiro na IGIHE, yasobanuye uko yisanze mu bikorwa by’ikoranabuhanga rya mudasobwa, avuga ko akiri muto yakundaga siyansi n’imibare gusa agakunda kugira amatsiko yibaza uko sisiteme zitandukanye zikora n’impamvu.
Ati “Imibare ni ikintu cy’ingenzi gihatse siyansi zose ariko nashakaga uburyo bunoze bwo gukoresha ubwo bumenyi mu buzima busanzwe, maze ikoranabuhanga rya mudasobwa riba igisubizo.”
Jean Luc yavuze ko akiri mu mashuri yisumbuye, yakundaga gusoma ibitabo by’ikoranabuhanga rya mudasobwa no gukurikirana aho ikoranabuhanga rigeze ari nabyo byamwubakiye umusingi mu gutangira uyu mushinga.
Mu 2019, yatangiye kwiga mu cyiciro cya mbere cya Rwanda Coding Academy, ishuri rigamije gutegura abahanga mu ikoranabuhanga binyuze mu masomo ashingiye ku mishinga y’ikoranabuhanga.
Yasobanuye ko iri shuri rishyira abanyeshuri mu bikorwa byo gukora porogaramu za mudasobwa “software development”, ibijyanye n’ubwirinzi bwo kuri internet “cybersecurity”, “robotics” n’ubwenge buhangano AI, kugirango bazabashe gukemura ibibazo bihangayikishije Isi mu ikoranabuhanga.
Jean-Luc akiga muri Rwanda Coding Academy, yagerageje gushinga ibigo bibiri, gusa byombi ntibyatera imbere arabifunga. Avuga ko yageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye yaramaze kubona akazi.
Uko igitekerezo cyo gutangira Strettch Cloud cyaje
Nyuma yo kurangiza kwiga muri Rwanda Coding Academy, Jean-Luc Sauvé na bagenzi be bose bari bafite akazi mu bigo bitandukanye ariko bagira igitekerezo cyo gutangiza umushinga w’ikoranabuhanga, bahuriza ubumenyi bwabo mu kigo kimwe.
Bakijya kwiga muri African Leadership University, we na bagenzi be batangiye nk’ikigo gicuruza serivisi z’ikoranabuhanga (software development), bakora imishinga y’abakiliya kugira ngo bongere ubumenyi n’amikoro, ari byo byaje kubabyarira igitekerezo gikomeye cyo gukora cloud computing (ububiko bw’amakuru) mu Rwanda, ari ho havuye ‘Strettch Cloud’.
Ni igitekerezo cyatanze umusaruro kuko mu 2024, Strettch Cloud yatsindiye isoko rya miliyoni 136 Frw mu irushanwa ryo gukora porogaramu yifashishwa mu guhanga udushya no gukora ubushakashatsi muri Rwanda Polytechnic, bikomeza kubaha icyizere ko icyo gitekerezo kizagera kure.
Jean-Luc yagize ati “Byari nk’ibitangaza ariko nanone byari inshingano ikomeye cyane.”
Jean-Luc yavuze ko batangiriye ku gishoro cya miliyoni 2 Frw yabo bwite babifatanya no kwiga. Nyuma bongeramo 30,000$ bakuye mu kazi bakoreye abakiliya aho bakoranaga n’ibigo birenga 300, harimo n’ibikomeye byo mu Rwanda.
Strettch ubu nicyo kigo cyonyine gitanga iyi serivisi, ndetse gifite intego yo kurenga gukorera mu Rwanda, kuko iteganya kwagurira ibikorwa muri Kenya mu 2027 no mu bindi bihugu birindwi byo muri Afurika mu myaka itanu iri imbere.
Jean-Luc yavuze ko akazi k’ikoranabuhanga ari ikintu kigoye kandi kadasobanutse neza, ariko ko iyo umuntu abikora afite ikinyabupfura, ubushobozi n’icyizere aba afite amahirwe yo gutsinda, asaba urubyiruko kudacika intege.
Ati “Iyo hari ikibazo, ukibwira ko haboneka igisubizo, uba intwari ariko iyo utekereza ko nta gisubizo, uba uwatsinzwe.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *