skol

Kubera iki umubare w’abajya mu bigo ngororamuco wiyongera?

Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026

featured-image

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku bigo by’igororamuco igaragaza ko uko imyaka yagiye ihita umubare w’abajya mu bigo ngororamuco wagiye wiyongera. Depite Mukabalisa Germaine yabajije igituma uwo mubare wiyongera ndetse n’icyo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango irimo gukora kugira ngo ugabanuke.

Yabibajije kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gashyantare 2026 mu Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, ubwo yari irimo igezwaho raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage ku isesengura rya raporo y’igenzura ricukumbuye ryakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku bigo by’igororamuco.

Perezida wa Komisiyo, Uwamariya Veneranda yavuze ko Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko izamuka ry’imibare y’abakirwa mu bigo by’igororamuco wazamutse ku kigero cya 92%, uva ku 3.886 mu mwaka wa 2020/2021 ugera ku 7.461 mu mwaka wa 2023/2024 kubera ko nta buryo buhamye bwo gukumira imyitwarire ibangamira abaturage.

Depite Mukabalisa Germaine yabajije impamvu umubare w’abajya mu bigo ngororamuco wagiye wiyongera asaba ko hakorwa umwanzuro ugashyikirizwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kugira ngo harebwe uburyo abana batajya bisanga mu bikorwa bibi bituma bajya mu bigo ngororamuco.

Ati: “Habaye iki kidasanzwe ku myitwarire y’abajyanwa muri ibyo bigo ko bigaragara ko umubare wiyongereye ku kigero cyo hejuru?”

Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage yavuze ko ikibazo cy’izamuka ry’imibare y’abakirwa mu bigo by’igororamuco biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo imyitwarire ibangamira abaturage, ibibazo byo mu miryango, ubukene, igitutu cy’urungano, kutitabira ishuri cyangwa kurivamo, ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko, ubusinzi n’ibiyobyabwenge.

Inzego z’ubuyobozi zagize icyo zibivugaho mu gukemura iki kibazo

Perezida wa Komisiyo yavuze ibyo inzego z’ubuyobozi zabwiye Komisiyo. Yavuze ko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umuyobozi Mukuru wa NRS, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, bagaragaje ko hashyizweho Komite Nyobozi ihuriweho n’inzego zitandukanye, ishinzwe gushyiraho ingamba zo gukumira imyitwarire ibangamira abaturage, kunoza imikorere y’ibigo by’igororamuco n’ibigo binyurwamo by’igihe gito n’uburyo bwo gusubiza mu buzima busanzwe abarangije muri ibyo bigo.

Ibyagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko abantu 19,700 bagaragaje imyitwarire ibangamira abaturage bagororewe mu bigo by’igororamuco, abangana na 11,200 barangije gahunda y’igororamuco harimo abagore 924 n’abana 1,135 basubijwe mu miryango yabo.

Abantu 11,478 bagaragaje imyitwarire ibangamira abaturage bahawe amahugurwa y’imyuga n’ubumenyingiro harimo ubwubatsi, ububaji, ubudozi, ubuhinzi, kogosha, guteka, gukora amashanyarazi, naho abana 251 bize icyiciro cy’amashuri abanza. Bamwe mu barangije mu bigo by’igororamuco bahujwe n’amahirwe y’akazi.

Ibigo by’igororamuco bifite akamaro kuko byakira abantu bafite imyitwarire ibangamira abaturage b’ingeri zose, bagahabwa serivisi zitandukanye zirimo: ubujyanama mu mitekerereze (psychosocial rehabilitation), serivisi z’ubuvuzi, amasomo y’uburezi rusange ndetse n’amahugurwa y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET).

Izi serivisi zifasha abahuguwe guhindura imyitwarire no guhabwa ubumenyi bubafasha kugira amahirwe ku isoko ry’umurimo, kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa