Sandra Kamatari yifashishije urugero rw’umuherwekazi Zari Hassan mu gutanga inama ku bakobwa bagishyirwaho igitutu n’uko bari kugana mu myaka ikuze n’ubwoba bwo guhindana kw’amasura yabo bigatuma bishora mu gukora ubukwe butateguwe neza.
Kamatari wamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo iyitwa "Bava Kure" yavuze ko nta gitutu cy’ubuzima ajya agira ndetse ko yemera ihame ry’uko mu buzima buri ntambwe buri muntu aba agomba kuzatera iba ifite igihe cyayo ndetse ko nta n’impamvu yo kubyirukira.
Mu kiganiro na ISIMBI, Kamatari yavuze ko kuba na Zari Hassan w’imyaka 45 y’amavuko yarabashije kugumana uburanga bwe nubwo yifashishije inzira zo kwibagisha bikwiye gufatwa nk’igisubizo ku bakobwa bumvaga ko niba imyaka imusize agiye guhita ahindana ku buryo nta mugabo yabona cyangwa agashaka ahubutse.
Ati "Umuntu areka gusa neza gute ariko ngo ni uko yakuze? Reba nk’urugero rwa Zari Hassan uherutse gutandukana n’umugabo we ejo bundi. Kuba yaragiye yibagisha kugira ngo akomeze gusa neza nanjye nabikora. Ikiriho ni uko nta gitutu cy’ubuzima njya ngira.”
Mu minsi ishize nibwo Zari Hassan, umucuruzi akaba n’umugore wo muri Uganda uzwi cyane mu myidagaduro mu karere yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we Shakib Lutaaya nyuma y’imyaka itanu bashakanye.
Zari uzwi cyane nka "The Boss Lady", mbere yashakanye na Ivan Semwanga, umushoramari wari ukomeye muri Uganda, batandukana mu 2013 babyaranye abahungu batatu, Semwanga yaje gupfa mu 2017 azize indwara y’umutima.
Ibirebana no gukina filime uyu mukobwa uvuka i Rwamagana yabyinjiyemo mu mwaka wa 2020, icyo gihe yari akiri mu Ntara .
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *