skol

Kuki Abanyarwanda basabwa ruswa kuri serivisi zitangirwa ubuntu, bakaryumaho?

Yanditswe: Thursday 04, Dec 2025

featured-image

Ubushakashatsi kuri ruswa mu Rwanda (Rwanda Bribery Index 2025) bwagaragaje ko Abanyarwanda 9,5% gusa mu basabwe ruswa cyangwa abayitanze ari bo batanze amakuru ku nzego zishinzwe kuyirwanya, mu gihe 90,5% baruciye bakarumira.

Imibare igaragaza ko mu barenga 2.360 bakoreweho ubushakashatsi, muri bo 14,6% bagaragaza ko bahuye n’ibikorwa birimo gusabwa ruswa cyangwa kuyitanga mu mezi 12 ashize.

Nubwo imibare y’abasabwe ruswa n’abayitanze bagabanyutse, abatanga amakuru kuri iki cyaha kimunga ubukungu bw’igihugu bo ni mbarwa kubera impamvu zitandukanye.

Ubushakashatsi bugaragaza ko mu babajijwe, 24% bavuze ko batigeze bahura n’ababasaba cyangwa ababaha ruswa, na ho 16% bavuga ko batanze amakuru ntihagire igikorwa.

Abaturage 13% bo bagaragaje ko icyatumye badatanga amakuru kuri ruswa ari uko ibigo cyangwa abantu bari guha amakuru na bo bayirya, mu gihe 10% batinye ingaruka zirimo no guterwa ubwoba, abandi 10% batinye ko na bo bazabikurikiranwaho, mu gihe 8% bavuze ko batazi aho bashobora gutanga amakuru.

Abatanze amakuru 46,15% bavuze ko nyuma yo kuyatanga banyuzwe n’uburyo yakoreshejwe na ho 53,85% bavuga ko bayatanze ntihagire igikorwa ku bo bayatanzeho.

Inzego zagaragayemo ruswa kurusha izindi harimo urwego rw’abikorera basaba ruswa kandi bakayakira ku rugero rwa 8%, mu nzego z’ibanze bihagaze kuri 4,3%, mu gihe muri REG urugero rwo kwakira ruswa ruri ku rugero rwa 3,7%.

Mu rwego rw’ubushinjacyaha, igipimo cya ruswa kiri kuri 3,5%, muri WASAC Group ruswa yatswe kandi yakirwa ku rugero rwa 2,8%, na ho muri RURA yatswe kandi iribwa na 2,04%.

Izindi nzego, abakoreweho ubushakashatsi berekanye ko zirya ruswa harimo Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Abacamanza, n’abo mu mashuri yisumbuye ahagaragaye ruswa ku rugero ruri hagati ya 1%-1,9%.

Ubushakashatsi kuri ruswa mu 2025 bwagaragaje ko serivisi zijyanye no gushaka ibyangombwa bwo kubaka byatanzwemo ruswa ku rugero rwa 22,9% mu 2025 bivuye kuri 36,6% mu 2024.

Abantu 16,6% batanze ruswa muri Polisi y’u Rwanda ngo babone uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, naho 13,6% batanze ruswa ngo bemererwe kubaka inyubako zitajyanye n’igishushanyombonera.

Abanyarwanda 13,6% kandi batanze ruswa ngo babone icyangombwa cy’ubutaka, mu rwego rw’abikorera 7,9% batanze ruswa ngo bahabwe akazi, mu gihe 6,7% batanze ruswa ngo bihutishe serivisi zo kubona amazi mu ngo, 5% batanze ruswa bashaka guhabwa amashanyarazi byihuse.

Mu babajijwe, 10% batanze ruswa kubera impamvu z’ubucuruzi.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu utanze amakuru kuru ruswa adashobora gukurikiranwaho icyo cyaha mu gihe yabaye uwa mbere guha amakuru inzego z’ubutabera.

Abanyarwanda ntibarakangukira gutanga amakuru kuri ruswa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa