skol

’Kuki mukomeza gukodesha kandi hari inzu za Leta zidakorerwamo?’ - PAC kuri RHA

Yanditswe: Thursday 26, Jun 2025

featured-image

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) bagaragaje ko batumva impamvu urwego rushinzwe guteza imbere imiturire rugikodesha inzu zo gukoreramo kandi hari izindi hirya no hino mu gihugu zidakoreshwa.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2024 igaragaza ko hari imitungo 491 ifite agaciro ka miliyari 7,9 Frw idakoreshwa.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Imiturire ubwo yatangaga ibisobanuro imbere y’Abadepite bagize PAC, yabajijwe impamvu bakodesha inzu y’ishyinguranyandiko yishyurwa arenga miliyoni 14 Frw buri kwezi n’indi y’arenga miliyoni 19 Frw buri kwezi kandi hari inzu za Leta zidakoreshwa.

Visi Perezida wa PAC, Depite Murumunawabo Cecile ati “Mudufashe musobanure birambuye, ni ugusobanurira komisiyo impamvu zo gukomeza gukodesha kandi hari inzu za Leta zidakorerwamo.”

Umuyobozi Mukuru wa RHA, Rukaburandekwe Alphonse, yavuze ko inzu nyinshi za Leta zidakoreshwa ziri mu bice bitandukanye harimo n’izo basanze zitakorerwamo zigomba gusenywa.

Ati "Dufite inyubako za Leta zidakoreshwa mu bice bitandukanye by’igihugu kandi turi muri gahunda yo kugira ngo izo nyubako zikoreshwe zibyazwe umusaruro. Nzivuzeho gato, hari inyubako usanga zimaze imyaka myinshi, hari izo usanga hari izangiritse, kuzikoresha bisaba gufata ingengo y’imari yo kuzazisana hari n’izo twakoze igenzura twasanze zidashobora gukoreshwa ahubwo zavanwaho."

Rukaburandekwe yashimangiye ko inzu ziri muri Kigali nk’iziri i Kinyinya zatangiye gukoreshwa nk’ishyinguranyandiko mu gihe izindi zizifashishwa mu kubika ibikoresho mu masiganwa y’amagare ategerejwe mu Rwanda.

Ati “Aho dukodesha ahenshi ni muri Kigali kandi mu nyubako zidakoreshwa ahenshi ntabwo ari muri Kigali…aho dufite muri Kigali turi kuhakoresha…ntabwo twagira inyubako idakoreshwa yakoreshwa ngo tujye gukodesha.”

Mu 2022 hasuzumwe inyubako za Leta zirenga ibihumbi 49, basanga izigera hafi ku 1000 zidakoreshwa.

Visi Perezida wa PAC, Depite Murumunawabo Cecile yavuze ko bidakwiye ko hakodeshwa inzu Leta ikoreramo kandi ifite izindi zidakoreshwa

Umuyobozi Mukuru wa RHA, Rukaburandekwe Alphonse yagaragaje ko inyubako za Leta zidakoreshwa inyinshi ziri mu ntara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa