Kwibuka31: RBC yavuze ko hari abagihura n’ihungabana bitewe n’ibikomere bya Jenoside yakorewe abatutsi 1994
Yanditswe: Friday 04, Apr 2025

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima RBC, cyatangaje ko mu mwaka ushize mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; abantu 2,016 bagize ibibazo by’ihungabana aho 1,786 bangana na 89% muri bo bari ab’igitsina gore naho 230 bangana na 11% bari ab’igitsina gabo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025, RBC yagaragaje ko mu cyumweru cy’icyunamo gitangira tariki ya 07 Mata buri mwaka, hari abagira ihungabana bagana serivise z’ubuzima, ariko umubare ugenda ugabanyuka uko imyaka ishira.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Indwara zo mu Mutwe Dr. Darius Gishoma, agaragaza ko ihungabana ryiganje mu barokotse Jenoside n’ababakomokaho; by’umwihariko igitsina gore kikaba kibasiwe ku kigero cya 89% aho abagabo ari 11%.
Agaragaza ko ihungabana rigihari ariko abantu bakwiye gufasha abo ryagaragayeho bakabafasha gukira ibikomere no kubaka ubudaheranwa.
Yagize ati: “Turacyabona abafite ibimenyetso, turacyafite abafite ibikomere bituruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi dukwiye kugira ibikorwa bidufasha kubaka ubudaheranwa; kuba umuntu yagabanya ibyongera ibikomere no kugabanya ibimusubiza inyuma tukongera ibimukiza ntaheranwe n’agahinda.”
Dr. Gishoma yavuze ko buri kwezi abantu bari hagati ya 500-700 bajya kwivuza kubera ibibazo by’ihungabana ariko abenshi ari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagaragaje icyiciro gikunze kugaragaraho ihungabana.
Ati: “Abajya kwa muganga hagati ya Mata na Gicurasi umubare munini ari abafite hejuru y’imyaka 30 kugeza kuri 65 bafite ibyo bazi kuri Jenoside, ariko n’abakiri bato barivuza nubwo umubare ukiri muto.”
RBC igaragaza ko bubatse ubushobozi bahugura abantu mu nzego zose haherewe ku bajyanama b’ubuzima, abafashamyumvire n’urubyiruko kugira ngo batange ubufasha bw’ibanze ku bagize ihungabana.
Yongeyeho ko no ku bigo nderabuzima n’ibitaro hari serivisi zifasha abagize ibibazo by’ihungabana bityo ko uwagira ikibazo wese atagomba guheranwa n’agahinda cyangwa uburwayi ahubwo akwiye kugana abaganga.
Imibare igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2010 na 2014 abagize ibibazo by’ihungabana bari hagati ya 3 000-4 000, mu mwaka wa 2015 na 2020 uragabanyuka ugera hagati ya 2 000- 3 000 mu gihe mu 2021-2024 wamanutse ukagera ku bantu 2,016.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *