skol
fortebet

Leta y’u Rwanda irasabira FDLR kuryozwa inka iherutse kurasa

Yanditswe: Tuesday 09, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, arasaba ko abarwanyi ba FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika ya demukarasi ya Congo baherutse kugaragara barasa inka bagezwa mu butabera.
Tariki ya 2 Gicurasi 2023, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho yumvikanamo abavuga Ikinyarwanda barasa inka. M23 ivuga ko byakorewe n’abarwanyi barimo aba FDLR mu muhanda wa Kalengela-Tongo muri teritwari ya Masisi, kandi ko hishwe izirenga 200, izindi zirakomereka.
Minisitiri (...)

Minisitiri w’ingabo wa RDC, Jean Pierre Bemba, tariki ya 5 Gicurasi 2023 ubwo yari mu nama n’abandi baminisitiri, yabamenyesheje ko izi nka zishwe n’abarwanyi ba FDLR.

Makolo, kuri uyu wa 9 Gicurasi yatangaje ko kwica izi nka bigamije guhagarika ubuzima bw’aborozi bazi no kubatera ubwoba, asaba ko ababikoze babiryozwa.

Yagize ati: “Hiyongereyeho kwica abantu, FDLR n’indi mitwe itemewe mu burasirazuba bwa RDC ubu bari kurasa inka ku manywa y’ihangu. Ibi bigamije guhagarika imibereho y’aborozi no gukwirakwiza iterabwoba. Bakwiye kuryozwa ibi byaha.”

Ubusanzwe, Leta ya RDC itangaza ko FDLR idateye ikibazo, ariko u Rwanda rwo rugashimangira ko ari ikibazo ku gikomeye ku mutekano warwo n’akarere, bityo ko iki gihugu cy’abaturanyi kidakwiye gukomeza kuyicumbikira no kuyiha ubufasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa